Abize imyuga muri za EAV bagomba gukomereza amashuri muri IPRC

Théodore Habimana, umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA), avuga ko abize iby’ubuhinzi ubworozi n’amashyamba (EAV) mu mashuri yisumbuye, bagomba gukomereza amasomo yabo muri IPRC kugira ngo bongere ubumenyi mu myuga baba bize, bityo babashe gufasha Abaturarwanda.

Ibi yabivuze haherewe ku ko hari abanyeshuri 143 barangije mu mashuri y’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba bari bemerewe kwiga mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda ry’ubuhinzi n’ubworozi, hanyuma bakimurirwa muri IPRC.

Asobanura ko byari ngombwa kwimurira aba banyeshuri muri IPRC yagize ati “Tugiriwe inama na minisiteri y’uburezi, twabonye ko hakenewe abatekinisiye mu by’ubuhinzi ku rwego rwo hejuru.”

Yunzemo ati “Twasanze hari abanyeshuri bari bararangije mu mashuri y’ubuhinzi n’ubworozi n’amashyamba bari bemerewe kwiga muri kaminuza, dusanga byaba byiza baje kwiga mu mashuri y’imyuga kugira ngo babashe kunononsora neza imyuga bari barize mu mashuri yisumbuye, ndetse bashobore no kuba bajya gutera inkunga abahinzi.”

Ese gukomereza muri Kaminuza bitandukaniye he no gukomereza muri IPRC? Habimana ati “ukomeza muri kaminuza ni utegurirwa kuba umushakashatsi mu rwego rw’ibyo ari kwiga. Tuvuge nk’uwiga ubuhinzi muri kaminuza, yakabaye ushyira ahagaragara nk’imiti yo kwifashisha mu buhinzi.”

Ariko ngo uwize iby’ubuhinzi mu mashuri makuru y’imyuga (IPRC), ni ugomba gukorera mu murima, akaba ari kumwe n’abahinzi, akareba ibibazo bihari, indwara n’imbuto nshyashya zaba zakozwe na ba bashakashatsi, akazigeza ku bahinzi.

Akomeza agira ati “Hari abo tuzajya twigisha ibijyanye no kurwanya isuri. Tujya tugira ikibazo cy’ibura ry’imvura ugasanga abantu bararumbije, turateganya gutangiza amashami ajyanye no kuhira imyaka dukoresheja amazi dufite, atari ukwifashisha indobo cyangwa ibyuhira imyaka ahubwo bakoreheje amamashini cyangwa se n’ubundi buryo bwo gufata amazi.”

None koreji y’ubuhinzi n’ubworozi izajya yigamo ba nde? “Higa abize ibijyanye n’amasiyanse mu mashuri yisumbuye kuko baba bagomba gukora nk’abashakashatsi: n’ubwo babikora mu buhinzi, bifashisha ibyo bize mu butabire, mu bugenge no mu mibare.”

Aba ngo ni bo baba bagomba no gukomeza muri za masters ndetse na doctorat, bakazanavamo abarimu ndetse bakaba banashyiraho ingingo ngenderwaho (theories).

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka