Nyamagabe: Urubyiruko rwishimiye gahunda y’itorero mu biruhuko
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwishimiye gahunda y’itorero yatangijwe izajya ikora mu birihuko n’ikindi gihe urubyiruko rudahugiye mu masomo, kugirango urubyiruko rubone urubuga rwo kuganiriramo no kwiga indangagaciro na kirazira biranga umuco Nyarwanda.
Kuri uyu wa 22/11/2014 mu kagari ka Nyabivumu nyuma y’umuganda wo gusiza ikibuga cy’imyidagaduriro, hatangijwe ku mugaragaro itorero ry’urubyiruko rizakora mu biruhuko, rigamije kwigisha uruhare rw’urubyiruko mu iterambere, indangagaciro na kirazira biranga u Rwanda.

Urubyiruko rwishimiye iyi gahunda y’itorero kuko izatuma babasha guhura n’abagenzi babo kandi bakabasha kwigira hamwe icyateza imbere igihugu.
Uwitwa Clement Niyomugabo yavuze ko bishimiye iyi gahunda y’itorero kuko bazabonera kuganira n’abagenzi babo bari mu biruhuko ku bijyanye n’iterambere ry’igihugu ndetse banidagadure.
Yagize ati: “Nk’ubu tuje mu biruhuko, mba mvuye ku ishuri, tuba dukeneye ahantu duhurira nk’urubyiruko tugakina, ikindi tuzicara hamwe nk’rubyiruko tuganire ikintu cyateza imbere igihugu aho kugira ngo buri wese abe ari hariya undi ari hariya batagira ikintu baganira.”

Uwitwa Venuste Nzamurambaho we yavuze ko iyi gahunda izarinda urubyiruko kuba rwakwishora mu bintu bibi igihe cy’ibiruhuko.
Yagize ati “Hari imirimo itandukanye benshi bari basanzwe bakora bamwe bakajya no bintu bitaribyiza, cyangwa se bishora no bindi bibi bitandukanye ariko iyi gahunda ariko iyi gahunda izabafasha ko baba bari hamwe kandi bakorera hamwe.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa Philbert Mugisha aravuga ko ahanini hagamijwe gutoza urubyiruko gutegura ejo hazaza heza.
Yagize ati: “ibi bikorwa biratoza urubyiruko gukura bafite indangagaciro z’umuco nyarwanda kandi noneho na za kirazira bakaba bazizi, ibyo bagomba gukora n’ibibi byo kwirindwa niyo mpamvu tuba twahuye muri ubu buryo ariko ni ibikorwa bigikomeza.
Iyi gahunda yihariye yo guhuriza hamwe urubyiruko ruri mu biruhuko ni gahunda yatekerejweho n’urubyiruko ubwarwo n’inzego zitandukanye zirebera urubyiruko, ikaba izahuza urubyiruko ruri mu biruhuko ruri hagati y’imyaka 14-35 y’amavuko.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|