Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon avuga ko abenshi muri abo bana bagenda bimukana n’ababyeyi babo bajya gutura ahandi cyangwa gupagasa, abenshi bakaba bajya mu ntara y’Iburasirazuba.
Uyu muyobozi w’akarere akomeza avuga ko ababyeyi b’abo bana bahanwa iyo bagarutse kubera ko gutesha umwana ishuri ari ukumuvutsa uburenganzira bwe.

Uretse abo bana, abandi 15 bo mu murenge wa Kabaya bangiwe gukora ikizamini kubera ko bari barataye ishuri igihe kingana n’amezi 6 hatazwi impamvu zabo, ibi bikaba byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Mupenzi Esdras.
Muri aka karere hakunze kuvugwa gukura abana mu ishuri bakajya gukora imirimo itandukanye harimo gukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gusarura icyayi, gukoreshwa imirimo y’ubucuruzi n’imirimo yo mu rugo n’ibindi, ariko umuyobozi w’akarere akaba avuga ko iyi migirire yacitse hakaba hasigaye gukuraho impamvu zitera ababyeyi gukura abana mu ishuri.
Nyuma yo kubona ko ikibazo cy’abana bata ishuri gikomeje mu karere ka Ngororero, umushinga Imbuto Foundation washyizeho abajyanama b’uburezi mu tugari bafasha mu gukurikirana aba bana. Mu bizamini bisoza uyu mwaka, aba bajyanama babashije kuzana mu bizamini abana 8 bari baritaye.

Mu mwaka ushize, abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Ngororero basabwe gutanga ibisobanuro ku mpamvu zitera abana kuva mu ishuri ari benshi.
Muri icyo gihe hari ibigo by’amashuri byari bifite umubare munini w’abana bataga ishuri aho icyazaga imbere cyagezaga kuri 49% by’abana bata ishuri, mu gihe mu gihugu hose abata ishuri babarirwa kuri 14%.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|