Nyabihu: Umubyeyi uzatuma umwana ata ishuri azacibwa amande
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buremeza ko hakigaragara abana bata ishuri bukaba bwafashe icyemezo ko umubyeyi bizagaragara ko ariwe nyirabayazana wo kuba umwana yaravuye mu ishuri azajya abihanirwa.
Inama njyanama y’akarere ka Nyabihu yemeje ko umubyeyi uzafatwa yagize uruhare mu gutuma umwana we ata ishuri, uretse no kwisobanura azajya atanga n’amande y’amafaranga ibihumbi icumbi; nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Sahunkuye Alexandre.
Ahanini ababyeyi nibo batungwa urutoki mu kuba nyirabayazana wo guta ishuri kwa bamwe mu bana, bitwaje ko abana babafasha mu mirimo ngo bikure mu bukene cyangwa se ko abana bagomba kwirwanaho bagashaka akazi ngo babeho nk’uko umwe mu barezi witwa Nyirabyiruka Tamari abivuga.

Ibi kandi binagarukwaho na Bigirabagabo Martin ushinzwe uburezi mu murenge wa Kintobo, unongeraho ko uretse n’ababyeyi bagira imyumvire mibi ugasanga bagira uruhare runini mu guta amashuri kw’abana babo, hari n’abana bazana uburara bakaba bakwanga ishuri.
Mu ngamba zafashwe harimo ubukangurambaga mu ngo, bashishikariza ababyeyi gukurikirana abana babo bakamenya neza koko niba biga haboneka ikibazo bakajya bahita babimenyesha ubuyobozi bw’ikigo.
Ikindi kandi abarimu bazajya bakurikirana umunsi ku munsi abana bigisha. Bakamenya umubare wabo, niba hari uwasibye bakabikurikirana ku buryo bihatira kumenya impamvu zabo.
Amashuri n’ababyeyi barasabwa gukurikirana neza imyigire y’abana kandi bakagira imikoranire myiza mu rwego rwo kunoza imyigire y’abana no guca burundu ikibazo cy’abata ishuri.

Mu mwaka wa 2013 bivugwa ko abarenga 10% by’abana bataye ishuri mu karere ka Nyabihu. Muri uyu mwaka dusoza nubwo nta mibare y’abataye ishuri irashyirwa ahagaragara, ngo hari ikizere ko bagabanutse cyane hagendewe ku ngamba zafashwe kuri icyo kibazo.
Ishuri ni umusingi w’iterambere kandi ni umurage mwiza buri mubyeyi wese akwiye kuraga umwana we akaba ariyo mpamvu buri mubyeyi wese ahamagarirwa guha agaciro ishuri no guharanira ko abana bose biga kuko Leta y’u Rwanda yateje imbere uburezi kuri bose.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umubyei nta kintu kindi akwiye kuba yaraga umwana we kitari ukwiga,abi babavana mu mashuri rero umuntu yabahagurukira bagasubiza abana mu mashuri maze bazabeho neza mu minsi izaza