Dr. Barnabe Twabagira, umuyobozi wa IPRC-South asobanura ibijyanye n’iyi gahunda agira ati “Leta yashyizeho gahunda yo kugira ngo twigishe Umunyarwanda wese ubishaka kugira ngo yige mu gihe gitoya hanyuma ajye kwihangira imirimo. Nibyo bita NEP (National Employment Programme)”.
Iyi gahunda ngo yashyiriweho cyane cyane urubyiruko ndetse n’abari n’abategarugori, hagamijwe kubafasha kwihangira imirimo, bityo bareke kwishora mu ngeso zibangiriza ubuzima. Ngo yaba utarabashije kwiga ndetse n’uwarangije amashuri ku rwego runaka hanyuma ubu akaba nta kazi afite, akaba kandi yifuza kwiga umwuga, arakirwa.
Abiyandikisha ngo bazahugurwa mu myuga iki kigo gisanzwe cyigisha harimo ibijyanye no gusudira, kubaza, guteka ndetse n’ibindi bijyanye n’amahoteri. Ngo bazigisha n’ibijyanye n’ubwubatsi, amazi, amashanyarazi, ikoranabuhanga, ...

Ngo bazanahugura abantu mu bijyanye na bimwe mu byo badasanzwe bigisha nko gukora imisatsi, gutegura amafunguro mu buryo bwa gihanga bwo kuba umuntu yabyaza ibiribwa mo ibindi biribwa (food processing). Ngo bazigisha no gutegura ibijyanye no gutunganya impu.
Iyi gahunda ngo izakorwa mu gihe cy’imyaka itanu ariko abari kwiyandikisha ubungubu bazatangira mu mpera z’ukwezi kwa 11. Dr. Twabagira ati “Na n’ubu turacyandika ababishaka”.
Iyi gahunda yo gutuma abantu benshi bigishwa imyuga kugira ngo babashe kwihangira imirimo ngo ihuriweho na minisiteri zitandukanye: iy’uburezi, iy’urubyiruko, iy’abakozi ba Leta, iy’inganda n’ubucuruzi ndetse n’iy’imari .
Dr. Twabagira ati “Twagiye dufata imirimo itandukanye muri iyi gahunda. Nka minisiteri y’uburezi twe twiyemeje guhugura kuko ari byo dushinzwe. Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, ifatanyije n’iy’inganda n’ubucuruzi bo bazafasha mu gushaka ibyo abazaba bahuguwe bazakora”.
Ngo uretse kandi muri IPRC-South, n’andi mashuri y’imyuga yo mu zindi ntara zo mu Rwanda yatangiye iyi gahunda yo kwigisha imyuga.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
icyatumye ibigo nkibi bijyaho kiri kugenda kigaragara kuko usanga amahurwa nkaya gitanga cyane ku baturage bagituriye ari meza maze bakarahura ubwenge