Urugero ni nko mu murenge wa Nyamabuye harimo amashuri y’inshuke 14 gusa kandi uyu murenge ufite igice kinini cy’umujyi. Ibi bituma aya ahenda dore ko usanga hari aho bishyura hejuru y’ibihumbi 50 frw ku gihembwe.
Gushishikariza abikorera gushora imari mu mashuri y’inshuke ngo ni kimwe mu bisubizo biteganwa kuri iki kibazo ; nk’uko bitangazwa na Sebashi Jean Claude ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga.

Aha agatanga urugero cy’ikigo cy’inshuke Love Academy cyashinzwe n’umuturage mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo mu Mudugudu wa Rutenga, iki akaba ari nacyo kigo cy’inshuke kiri muri uyu mudugudu ubarirwa mu mujyi wa Muhanga.
Iki kigo gikorera hafi ya Stade Regional ya Muhanga, ubu kikaba kigeze ku rwego rwo gutangiza inyubako z’amashuri dore ko cyakoreraga mu bukode.
Love Academy ryatangiye muri 1997 rifite umwarimu umwe ariko ubu rimaze kugera ku barimu batanu, kongera ibikorersho by’uburezi bw’inshuke, ndetse ubu rikaba risigaye rizana n’abanyamahanga b’inzobere mu guhugura abarimu barera abana batoya.

Umwe mu babyeyi barerera muri iki kigo avuga ko ikigo kimwe rukumbi mu mudugudu cyabafashije nk’abatuye mu mujyi baba bashakisha imibereho hirya no hino akavuga ko no mu yindi midugudu bigenze gutya byafasha ababyeyi kandi ireme ry’uburezi rikarushaho kuzamuka.
Uyu mubyeyi agira ati «urebye ubuzima bw’abatuye mu mujyi usanga iyo umwana ageze igihe cyo kujya ku ishuri wibaza uko uzabigenza cyane iyo ishuri riri kure y’aho utuye, ariko iri shuri ryaradufashije cyane».
Umuyobozi wa Love Academy, Mukayisenga N. Antoinette, avuga ko kugirango abana bakomeze kurerwa neza hagomba ubufatanye bw’ababyeyi kuko abikorera bonyine usanga batanganya ubushobozi bwo kubaka amashuri y’inshuke bonyine.

Aha agaragaza ko hari bimwe mu byo ababyeyi bamenyeshwa ariko ntibabishyire mu bikorwa kandi uburere bw’umwana bugomba gufata uruhande rw’umubyeyi n’umurezi.
Agira ati, « iyo umubyeyi abashije kwita ku burere bw’umwana ku ishuri abona neza itandukaniro bw’uburere ku ishuri n’umukozi wo mu rugo».
Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe uburezi, Sebashi Jean Claude, avuga ko iki kigo kimaze kugaragaza ubushobozi mu burezi bufite ireme kandi ko ari ibyo ababyeyi bashobora kuririraho batera inkunga ibigo by’abikorera aho gusaba ishuri ry’umwihariko mu midugudu.

Uyu mukozi w’akarere ka Muhanga vuga ko abarezi ari impano ababyeyi biboneye kandi ko aho ibihe bigeze, abana bagomba gutegurwa bateganyirizwa uburezi kuko aribwo murage w’umwana w’u Rwanda rw’ejo.
Agira ati, « nta masambu tukigira nka kera kuko twaragwaga amasambu ariko ubu umurage ukomeye ni ishuri, kandi ishuri ry’inshuke ni ryo ritegura umwana mu mibanire ye n’abandi».

Ku kibazo cy’amashuri akiri make bituma hari aho aya mashuri adafatika (atujuje ibya ngombwa), naho aho afatika akaba ahenze, ugereranyije n’abatuye mu karere, umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe uburezi ko habaho ubufatanye ku mpande z’ababyeyi n’ibigo by’amashuri kugirango abana babashe kwiga neza.
Politiki y’uburezi mu Rwanda yashyize imbaraga mu gushyiraho amashuri y’inshuke, aho buri mudugudu nibura ugomba kuba ufite iri shuri ryafasha abana gutangira amashuri abanza bamaze kugira intangiro nziza.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
shows signs of prosperity,high standards of education,hard working teachers and God fearing staff.wishing you prosperity love academy.
ha..ha..ha..Love Academy God bless you for your commitment of saving children’s future, umuhate wanyu si uwubusa kumwami.
Bravo Love Academy br....a....vo.....at last you have made it.Ababyeyi na karere babafashe munYUBAKO..LONG LIVE
bravooooooo........love academy umuhate wanyu si uwubusa kumwami.At last you have made it.Akarere nako ni kabashyigikire ndetse nababyeyi ubwabo.Long live love Academy and the staff.
shows signs of prosperity,high standards of teaching and learning,hard working teachers.work done appreciated.