Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ni intangiriro yo kwiga-Prof John Njoroge
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (College of Education), Prof John Njoroge arifuriza abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta intsinzi, akabibutsa ko batarangije kwiga ahubwo bikwiye kuba intangiriro.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 29/10/2014 ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amasomo y’Inderabarezi (TTCs) muri ishuri nderabarezi rya Rubengera (TTC Rubengera) mu Karere ka Karongi.
Yagize ati “ku bwanjye ibi bizamini ni intangiriro. Nimwihe intego irenzeho mwige icyiciro cya mbere cya kaminuza, icya kabiri, icya gatatu yewe n’icya kane”.
Prof. Njoroge yibukije aba banyeshuri ko bagiye kugira uruhare kuri gahunda ya Leta yo kongera umubare w’abakora uburezi ku buryo bw’umwuga.

Mu gihe abanyeshuri bize inderabarezi bari mu bizamini bya Leta uyu mwaka ari 4146, Prof Njoroge avuga ko biyongereyeho 10% ugereranyije n’umwaka ushize.
Mu myaka ishize hagiye humvikana hamwe na hamwe aho abarimu bakopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta, Prof Njoroge akaba asaba abarimu bagenzura abakora ibizamini kubahiriza amabwiriza n’amategeko bahawe kuko ngo uzabirengaho azabiryozwa hakurikijwe amategeko.
Murindankiko Michel, Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Karongi, avuga ko bafashe ingamba ku buryo nta murezi wagwa mu ikosa ryo kwereka abanyeshuri ibizamini.

Agira ati “Twafashe ingamba ko abanyeshuri bazajya bagenzurwa n’umwarimu utabigisha kuri icyo kigo kandi buri munyeshuri akaba agomba kubanza gusakwa mbere yo kwinjira. N’abanyeshuri kandi twabasobanuriye ko umuntu ashobora kugera ku cyo ashaka kugeraho atarinze guca muri ayo mariganya ahubwo akoresheje ubushobozi bwe n’iyo bwaba buke”.
Mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Minisiteri y’Uburezi yashyize mu nshingano z’ishuri ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda amashuri yose yigisha amasomo y’inderabarezi.
Mu nshingano zaryo harimo gukorera ayo mashuri imfashanyigisho, kureba ireme ry’uburezi, ndetse no gutanga impamyabushobozi ku biga mu nderabarezi. Ni muri urwo rwego ubu Ishuri ry’Uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda ari ryo ryateguye kandi rikaba ririmo no gukurikirana uko abanyeshuri biga mu nderabarezi mu gihugu hose barimo gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Uretse abanyeshuri bize amasomo y’inderabarezi 4146 ubu hari n’abanyeshuri 1585 bakora ibizamini nk’abakandida bigenga.
Mu myaka itatu Ishuri rikuru ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda rimaze rifite izi nshingano, Prof. Njoroge avuga ko byongereye ishema no kwiyizera ku banyeshuri biga ibijyanye n’uburezi kimwe no ku bandi bose bize inderabarezi, ibi akabivugira ko mbere wasanga umunyeshuri wiga amasomo y’inderabarezi ntaho yabaga atandukaniye n’undi munyeshuri wese wiga amashuri yisumbuye.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo nibyo ariko badufashe nuko abazarokoka bazabona uburyo bwo kwiga kaminuza ku ba kene. murakoze
kwiga ntibirangira koko ibyo njoroge yavuze nibyo kuko uko urangije icyiciro kimwe niko usanga imbere ibindi byiciro bigutegereje, bakomerezeho rero