Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwashyikirijwe, kuwa 12/8/2014, amarerero umunani yubatswe n’umuryango Plan International Rwanda, inyubako n’ibikoresho bikaba byaratwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 245.
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), cyatangaje ko abatsinze ibizamini byo gukora uwo mwuga ari 85 muri 205 bari babikoze bahwanye na 40%; ari indi ntambwe yo gukomeza kuziba icyuho cyo kubura ababaruramari b’umwuga mu Rwanda.
Abanyeshuri bitegura kurangiza amashuri yisumbuye basoje icyiciro cya mbere cyo gutozwa cyakozwe muri ibi biruhuko, baratangaza ko kuba barasogongeye ku nyigisho bagenewe n’itorero ry’igihugu bizabafasha kwitwara neza mu bizamini bya Leta, ndetse no kuzakomeza gukurikira inyigisho zinyuranye binyuze mu itorero ry’igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita atangaza ko abanyeshuri adakwiye guterwa impungenge no kugana itorero mu gihe barangije amasomo abanza, kuko umunyarwanda wese yagakwiye gutozwa indangagaciro.
Kuva kuri uyu wa 7 Kanama 2014 mu Karere ka Karongi bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri y’abazahugura intore zo ku rugerero z’uyu mwaka wa 2014-2015. Aya mahugurwa agamije kubaha ishusho y’umutoza w’intore uko yaba imeze kose, uko yubatse n’uko igenwa n’itorero ry’igihugu noneho ngo na bo bakabatuma kuzatoza abandi.
Abanyeshuri 260 barangije mu mashami atandukanye bigaga mu ishuri rikuru rya ISPG (Institut Superieur Pédagogique de Gitwe) mu karere ka Ruhango, bashyikirijwe impamyabumenyi kuri uyu wa kane tariki ya 07/08/2014, maze basabwa kwitwara neza mu buzima bundi bagiyemo, bibuka ko Abanyarwanda babategereje kugirango bababere (…)
Nyuma y’uko urubyiruko 696 rurangije amasomo mu kigo ngorora muco no kwigisha imyuga kiri ku kirwa cya Wawa taliki 1/8/2014, ababyeyi bo mu karere ka Bugesera bafite abana bari baroherejwe muri icyo kigo barishimira inyigisho zihabwa abana babo kandi baravuga ko zizabafasha kugaruka ku murongo.
Ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Bushenge kiri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, gikomeje guhangayikishwa no kutagira amazi meza mu gihe bamaze gutangira gahunda yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza kuzamura, abarezi bakavuga ko haramutse nta gikozwe mu maguru mashya bashobora kugira ibibazo bituruka ku (…)
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ay’isumbuye yo mu karere ka Rutsiro bafatanyije n’abashinzwe uburezi mu karere n’imirenge bari mu gikorwa cyo gukusanya imibare nyayo igaragaza abana bataye ishuri muri uyu mwaka wa 2014 kugira ngo ayo makuru yifashishwe mu gufata ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri (…)
Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri batanga imibare y’abanyeshuri iri hejuru y’abo bafite ku bigo bagamije guhabwa amafaranga menshi bagenerwa na Leta kuri buri mwana, buri muyobozi arasabwa kwishyura ikinyuranyo cy’amafaranga yakiriye ahwanye n’umubare w’abanyeshuri yongereye ku rutonde kandi atabafite.
Ubuyozi bw’akarere ka Gicumbi ngo ntibuzihanganira umuyobozi wese w’ikigo cy’amashuri abanza wagaragayeho gucunga nabi imikoreshereze ya mudasobwa (One Laptop per Child) nyuma y’aho bigaragariye ko hari zimwe muri laptop zahawe abana ngo bazikoreshe mu myigire yabo nyuma zikaza kuburirwa irengero.
Amakosa y’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu gukora raporo zirebana n’imibare ngo atuma mu karere ka Ngororero abanyeshuri benshi baburirwa irengero mu mibare nyamara batarataye amashuri nkuko byitwa iyo hari abanyeshuri batagaragara mu mibare.
Mu bihe byo hambere byari bimenyerewe ko bamwe mu bafite ubumuga batirirwa bagana ishuri, abagize amahirwe bakajya kwiga mu bigo byabugenewe, ariko muri iki gihe hariho gahunda yo kwigishiriza hamwe abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite, ku buryo iyo gahunda nko mu karere ka Rutsiro imaze kugera ku ntera ishimishije.
Abanyeshuri bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bo mu karere ka Gisagara, baratangaza ko gahunda yo kubagaburira ku ishuri n’ubwo ari nziza ikigaragaramo ibibazo, aho bitoroshye kuri bose kubona amafaranga batumwa kugirango babashe kurya bitewe n’uko n’ubusanzwe aya mashuri yigamo abana benshi baturuka mu (…)
Nyuma y’aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ifatiye icyemezo cyo kwishyuza visa Abanyarwanda bose bambuka bajya muri icyo gihugu banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere, abanyeshuri n’ababyeyi bafite abana biga i Bukavu muri icyo gihugu bakomeje kugaragaza impungenge z’icyo cyemezo.
Nyuma y’uko minisiteri y’uburezi ishyizeho amabwiriza yo guhagarika kwaka ababyeyi amafaranga y’agahimbazamusyi k’abarimu, bamwe mu bayobozi b’amashuli basanga kubyumvisha abarimu bizagorana kubera ko n’ubundi basanzwe bavuga ko bahembwa amafaranga make. Gusa ngo kubera ko ababyeyi nabo bagaragaza ikibazo cy’amikoro macye, (…)
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryatangije itorero ku banyeshuri baryigamo maze basabwa kurangwa no gukunda umurimo unoze birinda kuzavamo abanyamwuga basondeka.
Ubwo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2014 abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu karere ka Gakenke batahaga iwabo mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri basabwe kutagenda ngo birare nkaho kwiga birangiye ahubwo ko bakomeza kuzajya basubira mu masomo yabo banafasha ababyeyi.
Mu gihe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagiye kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2014, mu karere ka Nyamagabe abanyeshuri bataha kure bazahabwa umwihariko wo gutaha mbere y’abandi.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bugiye gushyira imbaraga mu kongera amashuri y’incuke kugira ngo abana bose bo muri ako karere bajye batangira kwiga bakiri bato.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza 47 byo mu karere ka Ngororero barasabwa guca burundu ikoreshwa ry’imbaho (ardoise) abana bakoresha mu kwandika iyo bari mu ishuri maze bagakoresha amakayi n’amakaramu.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline, avuga ko mu karere hose habarurwa ibigo by’amashuri 36 bishaje cyane ku buryo bitakagombye kuba byigirwamo n’abanyeshuri, akaba asaba imirenge biherereyemo ndetse n’ababyubatse biganjemo amadini n’amatorero gufata iya (…)
Bamwe mu batuye akagari ka Kagina ko mu murenge wa Runda, bitabiriye amashuri y’imyuga yashyizweho n’Umuryango w’Abanyakoreya wotwa Good Neighbors. Ibyo ngo babitewe n’uko akazi k’ububumbyi n’ak’ubuhinzi bari basanzwe bakora badakuramo umusaruro uhagije.
Bamwe mu babyeyi n’abarezi bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko uburezi bw’abana bafite ubumuga ntacyo buhindura ku burezi bufite ireme mu gihe abana bose bigira hamwe, ndetse bagahabwa inyigisho zimwe.
Umuryango utegamiye kuri Leta Food For The Hungry ukora ibikorwa bitandukanye mu guteza imbere abaturage, kuri uyu wa gatatu tariki 16/07/2014, washyikirije ishuri ribanza rya Giseke mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango ibyumba by’amashuri 5 n’intebe 150 byose bifite agaciro gakabakaba miliyoni 20.
Nyuma y’aho hatangirijwe gahunda yo guha abana amata ku ishuri mu mwaka wa 2010, abarezi barerera mu ishuri ribanza rya Nyarurama Catholique mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, barahamya ko umubare w’abana bitabiraga ishuri wiyongereye ndetse n’imyigire ikazamuka.
Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri ari mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, baravuga ko imyigire yabo ikomeje kuba mibi cyane kubera ikibazo cyo kwiga mu ishuri ari benshi “bacucitse”.
Niyongira Vénantie, umugore w’imyaka 43 aratangaza ko nyuma yo kugana isomero akiga kwandika, gusoma no kubara yatangiye kubyaza umusaruro ubwo bumenyi aharanira kwiteza imbere.
Ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’Abadivantiste rya Kigali (INILAK), ishami rya Nyanza tariki 10/07/2014 ryatangije itorero ry’igihugu mu rwego rwa za kaminuza n’amashuli makuru.
Nyuma y’aho muri G S Bukomero hagagaragaye ikibazo cy’inyerezwa rya mudasobwa 36 zagenewe abanyeshuri bahiga, Ubuyobozibw’akarereka Ruhango burahumuriza ababyeyi ko isomo ry’ikoranabuhanga ritazasubira inyuma kuko hamaze gufatwa ingamba ndetse n’abagize uruhare mu kuzinyereza bakaba barimo gukurikiranwa.