Inzu ya Mutsindashyaka yabuze umuguzi

Cyamunara yo kugurisha inzu ya Theoneste Mutsindashyaka yari imaze igihe itegerejwe yasubitswe kuri uyu wa kane tariki 12/04/2012, nyuma yo kubura umuntu wagereka igiciro cya miliyoni 992 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nzu yubatse ku Gisimenti i Remera mu mujyi wa Kigali yagombaga kugurishwa hakurikijwe itegeko nomero 03/2010/ORG ryo ku itariki 16/11/2010 ryerekeranye no kugurisha imitungo, kubera ko Mutsindashyaka yananiwe kwishyura umwenda yari abereyemo banki ya GOGEBANK.

Mu bantu batandatu bari bitabiriye iyi cyamunara, habuze n’umwe watanga amafaranga miliyoni 992 zihwanye n’agaciro k’iyo nzu; nk’uko Eric Cyaga wari ushinzwe guteza iyi nzu cyamunara yabitangarije abanyamakuru.

Cyaga wari uhagarariye inyungu z’Ikigo k’Igihugu cy’Iterambere, yatangaje ko iyi cyamunara yimuriwe tariki 20/04/2012 kuko habuze umuntu watanga amafaranga ahwanye n’agaciro kayo.

Yagize ati: “Tuzongera dutangirire aho twagarukirije kuko twe twamaze kwemeza igiciro cyagenwe n’impuguke mu ibaruramutungo”.

Mu gihe haba habuze uwagura iyo nzu, icyo azakora ari ugutanga raporo ku bayobozi be nabo bakareba icyo bakora; nk’uko Cyaga yabitangaje.

Emmanuel Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba bitabiriye iyi cyamunara bashaka kugura iyi nzu batangaga amafaranga angahe?

kaka yanditse ku itariki ya: 13-04-2012  →  Musubize

Ariko Mana ikunda u Rwanda we!!!noneho bigeze naho bateze umutungo we, ejobundi sibwo bamushinjaga ko ari ruswa yahawe na entrepreneur Mugarura ngo akayimwubakira k’ubuntu maze ngo nawe akamwitura kumuha isoko ryo kubaka inzu y’intara y’uburasirazuba da!!none ngo ni umwenda yahawe na Cogebanque, ese ubungubu uwabaza umuvunyi aho yakuraga ibirego bye yasubiza iki koko?none ndebera bamuteje igihombo kugeza naho abura uko yishyura umwenda wa banque, ubuse uru nirwo rugero birirwa baduha nk’urubyiruko rwo kwihangira imirimo,maze ejo bundi nihagira igikomerezwa tugirana ikibazo dusubire kwisuka koko...

Ruxyan yanditse ku itariki ya: 13-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka