Nyuma ya Kampala, I Nayirobi naho hagaragaye umuyobozi ‘utunze banki yose’ mu cyumba cye

Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’Imijyi n’igenamigambi mu Mujyi wa Nairobi, Patrick Analo Akivaga, yatawe muri yombi nyuma y’uko Urwego rushinzwe kurwanya ruswa n’imyitwarire mibi muri Kenya rumusanganye ibifurumba by’amafaranga arenga miliyoni 65 z’Amashilingi ya Kenya ni ukuvuga (Miliyoni 735 n’ibihumbi 126 by’Amafaranga y’u Rwanda).

Kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena 2026, nibwo abashinzwe iperereza bakoze igikorwa cyo gusaka urugo rwa Patrick Analo Akivaga, ruherereye i Syokimau mu Ntara ya Machakos aho akekwaho kugira uruhare mu gushinga itsinda ry’abantu bakora ibikorwa bya ruswa (corruption syndicate).

Inzego z’ubutabera zatangaje ko hari gukorwa iperereza rigamije kugaragaza uburyo iri tsinda rikoramo n’uruhare rwa buri wese uribarizwamo, mu rwego rwo guca burundu ruswa no gukomeza gushyira imbere imiyoborere myiza.

Uretse amafaranga basanze mu rugo rwe ruherereye ahitwa Syokimau ndetse no mu modoka ye, bivugwa kandi ko Patrick Analo Akivaga akekwaho kuba yarakiriye amafaranga arenga miliyoni 170 z’amashilingi ya Kenya, anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga rya telephone no kuri konti za Banki hagati y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 na 2025/2026.

Mu itangazo ry’Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Kenya (EACC) rivuga ko izi miliyoni zirenga 65 z’Amashilingi ya Kenya, zari mu bice bibiri bigizwe n’arenga miliyoni 51 mu Mashilingi ndetse n’amadolari ya Amerika ibihumbi 130 (arenga miliyoni 14 z’Amashilingi ya Kenya), yose akaba yari ahishe murugo rwe ndetse no mu modoka ye, mu gice cy’inyuma (boot).

EACC yavuze kandi ko uyu muyobozi yafatanywe ibindi bikoresho bikekwa ko bifitanye isano n’ibikorwa bya ruswa, birimo impapuro z’ubutaka, ibyangombwa by’imodoka, mudasobwa, amasezerano yo kugura no kugurisha ubutaka n’imodoka, ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye, ndetse n’impapuro z’inyandiko zigaragaza ibyemezo byatanzwe n’ubuyobozi.

Uru Rwego rushinzwe kurwanya ruswa n’imyitwarire mibi muri Kenya rwo rwego rwatangaje ko iperereza nirimara gusozwa ruzafata ibyemezo bikwiye ku byaha byose uyu mugabo akurikiranyweho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka