Ngororero: Abaturage ntibizeye iminzani abacuruzi babapimiraho bagurisha imyaka yabo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero bavuga ko iminzani ikoreshwa n’abacuruzi baza kurangura imyaka mwisoko rya Ngororero, batayizera kuko babona ba nyirayo baba barayitekinitse.

Mu minsi yashize, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge cyashyizeho ubwoko bw’iminzani kivuga ko yizewe, gitegeka ko abagura n’abagurisha ibintu bipimwa ku biro ariyo bajya bakoresha ariko ibi bikaba bitarubahirizwa henshi mu gihugu.

ibyo biterwa n’uko hari abemeza ko iyo minzani ihenda, ndetse bamwe bakayivugiraho ko kuyigura ari ugukora umushinga ukajyana muri banki, bashaka kuvuga ko ihenze.

Byatumye hari abacuruzi banze kuva ku izima bakomeza ibahendukiye, ariko abaturage bo mu karere ka Ngororero bavuga ko iyo minzani ikoreshwa ibiba, kuko ba nyirayo ngo bayica nkana, bagamije kwiba abaturage.

N’ubwo bamwe mu bacururiza muri iryo soko nka Jaqueline Uwiragiye avuga ko abacuruzi badashobora gukora iryo kosa bashinjwa n’abaturage, Gaston Habimana uhahira muri iryo soko we avuga ko bemera bagapfa kubibaha, kuko ntahandi babijyana.

Habimana ahamya ko bibwa ibiro biri hagati ya bitatu na bine ku mutwaro. Cyakora yongeraho ko n’ubwo iyo minzani atayizera bitewe n’imiterere yayo, iyo ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge cyemeje nayo avuga ko abaturage batazi kuyibarisha kubera uko ikoze.

Kimwe mu bimeneyetso bifatika ari uko iyo bazanye imyaka ku isoko babanza kuyipimira ahandi, nyuma bagera ku muguzi ibiro bari babonye bikagabanuka, nk’uko Habimana akomeza abitangaza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka