Uyu mwaka umusaruro w’ibishyimbo wiyongeyeho 32% ndetse n’ibigori byiyongeraho 19%; nk’uko byatangajwe na Minisitiri Kanimba.
Mu kiganiro cyabaye nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 19/04/2012, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba yatangaje ko kuba ibiciro by’ibiribwa bitamanuka ari ingaruka z’uko isoko ry’u Rwanda ryageze ku rwego rw’akarere, kubera ubuhahirane bukorerwa ku mipaka y’ibi bihugu.
Ikibazo cy’izuba rikabije cyagaragaye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba umwaka ushize ndetse n’ubucuruzi bukorerwa muri ibi bihugu nibyo bituma ibiciro bitamanuka.
Ikindi Minisitiri Kanimba avuga ko cyateye ihenda ry’ibiribwa ni ubutaka buhingwaho bwagiye buharirwa ibindi bihingwa, bigatuma ubutaka buhingwaho ibihingwa bikenerwa ku isoko bugabanuka.
Abajijwe ku buryo Leta ishobora gukoresha igakumira ibiribwa byambuka imipaka, Ministiri Kanimba yasubije ko nta gahunda ihari yo gukumira kuko hari n’ibindi biribwa bituruka mu karere byoherezwa mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|