U Rwanda rwabonye ubushobozi bwo kureba mu kirere, kure hashoboka

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye yatangije ku mugaragaro sitasiyo ya mbere y’u Rwanda ikora igenzura ry’ikirere cyo hejuru cyane (Automatic Upper-Air Station) iherereye mu Karere ka Huye.

Iyi sitasiyo yatangijwe kuri uyu wa 04 Kamena, ikaba ije mu rwego rwo kongerera Igihugu ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu kunoza ikusanya n’itunganywa ry’amakuru y’iteganyagihe.

Iyi sitasiyo kandi ni intambwe ikomeye mu guteza imbere ubushobozi bw’u Rwanda mu gutanga amakuru y’iteganyagihe, gukurikirana imihindagurikire y’ikirere, ndetse no kongera uruhare rw’u Rwanda mu gutanga amakuru ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’iteganyagihe.

Iki gikorwa remezo kizafasha mu kunoza ireme ry’amakuru y’iteganyagihe, bityo bigire uruhare mu kurushaho gufasha inzego zitandukanye zirimo izita ku buhinzi, ubwikorezi n’imicungire y’ibiza, gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe kandi ku gihe.

U Rwanda rukomeje gushora imari mu ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo gukumira no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no gutanga umusanzu mu bufatanye mpuzamahanga mu gusangira amakuru y’iteganyagihe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka