Nyanza: Abatishoboye barishimira amacumbi bubakiwe

Abatishoboye bo mu mudugudu wa Karama mu kagali ka Cyeru mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza barishimira amazu 20 bubakiwe.

Ayo mazu afite ibyumba bitatu n’icyumba cy’uruganiriro (salon) byongeye kandi afite ibikoni, imireko n’ibigega byo mu bwoko bwa palasitiki bifata amazu yo hejuru y’inzu.

Abatuye muri ayo mazu yose borojwe inka maze bamwe muri bo bibabera akarusho nk’uko babyivugira.

Umukecuru witwa Mukamisha Josepha yatujwe muri uwo mudugudu nyuma y’uko ntaho yagiraga arambika umusaya. Mu kiganiro nawe, tariki 14/04/2012, yagize ati: “Aya mazu twubakiwe twarayishimiye cyane kuko ni meza kandi byongeye asa na neza”.

Abari uri ayo mazu ngo ntibavirwa n’imvura nta mavunja barwara nk’ayo barwaraga bakiri mu nzu mbi.

Mukamisha avuga ko umunsi ataha muri iyo nzu byari byamunaniye kubyiyumvisha ko ari we yubakiwe. Yabisobanuye atya: “ Nayinjiyemo mbona sima, mbona ibyumba bisize amarangi hamwe n’ibikoni byiza byagutse. Rwose sinakubwira uko numvishe merewe umunsi nyitahamo”.

Uyu mukecuru atangaza ko ubu ikibazo cy’icumbi kuri we cyabaye amateka kuko yaciye ukubiri n’inzu yahozemo ihomesheje ibyondo. Yagize ati: “Hari ubwo uri hanze yandeberaga mu myenge y’inzu kandi byitwa ko ihomye n’urwondo’.

Imiryango 20 itujwe muri izo nzu yahageze mu mwaka wa 2010 nyuma yo kubarurwa ko batishoboye bagatangira kubakirwa mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza.

Zimwe mu nzu zubakiwe abatishoboye mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza
Zimwe mu nzu zubakiwe abatishoboye mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kibilizi, Gasiime Anne, avuga ko ayo mazu yose yubatswe n’umushinga DCDP ukorera muri Minisiteri y’ubutegtsi bw’igihugu. Buri nzu yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 6; nk’uko Gasiime yabize.

Ayo mazu uko ari 20 atuyemo n’abatishoboye bo mu byiciro bitandukanye birimo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, abasigajwe inyuma n’amateka hamwe n’abahoze batagira aho kuba bitewe n’uko bahoze ari abatindi nyakujya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka