Gufunga isoko rya Nyarugenge byari ukurengera inyungu z’abarikoreramo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buravuga ko impamvu yatumye bufunga isoko rishya rya Nyarugenge byari ukurengera inyungu z’abarikoreragamo kuko ryatangiye gukora hari byinshi rikibura.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ba nyir’inyubako “Kigali Investment Company” bandikiye Umujyi wa Kigali ibaruwa yo ku itariki ya 25/11/2011 basaba icyangombwa cyo kuyikoreramo (occupation permit) urwandiko rwakirwa n’akarere ka Nyarugenge tariki ya 29/11/2011.

Itsinda ry’abakozi b’akarere n’ab’umujyi wa Kigali babishinzwe bahise bajya gusura iyo nyubako bakora raporo igaragariza banyirayo ibituzuye n’ibibura bagomba kwitaho barangiza bakabimenyesha ubuyobozi bukabisuzuma kugira ngo bahabwe icyangombwa cyo gutangira kuyikoreramo.

Kuva icyo gihe nta kindi bongeye kugeza ku buyobozi bwaba ubw’akarere cyangwa ubw’umujyi wa Kigali, ahubwo baciye inyuma batangira kwakira abakoreramo; nk’uko bisobanurwa na Rangira Bruno ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu mujyi wa Kigali.

Iyi ni yo mpamvu ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwoherejeyo itsinda ry’abashinzwe gukora ubugenzuzi basanga inzu yatangiye gukorerwamo hari iby’ibanze bikibura itaruzuza kugira ngo ishobore gukorerwamo nta kibazo yateza abayigana.

Rangira avuga ko banyirayo bahise basabwa guhagarika kuyikoreramo bakabanza kuzuza ibikenewe basobanuriwe. Mu rwego rwo kurengera inyungu z’abaturage hafashwe ingamba zihariye zo gutuma abari bamaze gushyiramo ibicuruzwa byangirika vuba (nk’ibiribwa by’imbuto n’imboga) babanza kubirangiza bitangiritse.

Iri soko rishya rya Nyarugenge ryafungiwe imiryango tariki 04/04/2012. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali burizeza ba nyir’inyubako n’abafashemo imyanya yo gukoreramo ko inyubako nimara kuzuza ibisabwa izahita ihabwa icyangombwa cyo kuyikoreramo bagakomeza ubucuruzi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka