Abagemura peteroli na lisansi mu Rwanda barinubira ko ibigega ari bito

Abacuruza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bafite ikibazo cyo kuba mu Rwanda hari ibigega bito, bikaba bibatera igihombo cyo kumara iminsi myinshi badakora, amakamyo yabo yarabuze aho apakururira.

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Nkusi Mukubu Gerard, avuga ko iki kibazo kibangamiye cyane abinjiza mu gihugu ibikomoka kuri peteroli kandi ko iki kibazo ari kimwe mu byaba bibangamiye ubucuruzi n’ishoramari kuri ba rwiyemezamirimo basanzwe bakorera mu Rwanda.

Ibipimo bigaragaza ko ubu mu Rwanda hose hari ibigega bifite ubushobozi bwo kwakira amalitiro miliyoni 30, kandi mu kwezi kumwe mu Rwanda hose hakoreshwa amalitiro ari hagati ya miliyoni 17 na 20.

Ibi bituma aya mavuta y’ibinyabiziga ashira bwangu mu bigega, abayacuruza nabo bagahora mu mayira bajya kurangura kandi bakarangura make kuko nta bigega byo guhunikamo ahagije.

Ibi bigira ingaruka mbi ku bagenzi n’abahahira mu Rwanda kuko uko abacuruzi bagenda kenshi batwara bike byongera ikiguzi, nabo bakongera igiciro ku muguzi wa nyuma.

Biravugwa ariko ko mu Rwanda hari gutegurwa gahunda yo kwagura ibigega, bikazagera ku bushobozi bwo guhunika amalitiro miliyoni 150 mu mwaka wa 2017.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka