MTN Rwanda igiye kugabanya ibiciro by’ifatabuguzi rya interineti

Ikigo gicuruza itumanaho rya telefoni na internet, MTN Rwanda, cyatangaje ko kigiye kugabanya ibiciro bya internet kugeza hafi ku kigero cya kimwe cya kabiri.

Kugabanya ibi biciro biri mu rwego rwo gukomeza kwigarurira abafatabuguzi ba MTN Rwanda kuko mu bigo MTN yahatanaga na byo ku isoko ubu hiyongereyeho Airtel nayo icuruza internet.

Ibiciro bishya bya interineti bigaragaza ko ifatabuguzi ryagurwaga amafaranga 6000 rizajya ku mafaranga 3000, umufatabuguzi akazahabwa Mb 250. Mb 500 zaguraga amafaranga ibihumbi 10 zizashyirwa ku mafaranga 5000, mu gihe GB5 zaguraga amafaranga ibihumbi 30 zizashyirwa ku mafaranga ibihumbi 15.

MTN Rwanda kandi yanatangaje ko ibiciro bishya bizanagenderwaho ku bakoresha interineti ya 3.75G ndetse na Hotspot.

Umukozi wa MTN ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, Yvonne Makolo yabwiye ikinyamakuru Business Times ko ubu bagerageza kongera umuvuduko wa interineti kugira ngo ibashe kugera ku bantu benshi kandi imeze neza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwebwe muriba aba client banyu murangiza akazi munziranyishi.muherutse kuduhamagara mu twiseguraho kubera ikibazo cya network connection ariko biratangaje kugeza ubu ntituzi igihe tuzakomeza gutegereza icyo kibazo cya tekiniki.

schegyonline yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka