Kwikorera ntibisaba amafaranga menshi

Si ngombwa kugira amafaranga menshi kugira ngo utangize umushinga, ahubwo uhera kuri make ufite kugira ngo n’umuterankunga azakunganire afite aho ahera; nk’uko bitangazwa n’abanyamuryango ba Koperative “Sagamba Rusake” ikorera mu murenge wa Rubavu akarere ka Rubavu.

Iyi koperative y’urubyiruko yatangijwe n’abasore n’inkumi b’abanyeshuri 18 bari mu kigero cy’imyaka 22 na 26 mu mwaka wa 2010 nta mafaranga menshi bafite ariko kubera ubushake no kugira intego bakomeje kunganirana kugeza ubwo bageze ku mushinga bifuzaga wo korora inkoko; n’uko umuyobozi w’iyi koperative, Nshimiye Gentil, abitangaza.

Yagize ati “n’iyo narara nkora mba nziko nikorera”. Ubworozi bw’inkoko ziribwa bakora bubungukira amafaranga ibihumbi 500 ku kwezi.

Nyuma yo gukora uwo mushinga, urwo rubyiruko rwaje kugobokwa n’umuryango utagengwa na Leta wo muri Amerika witwa IREX (International Research & Exchanges Board) ubagenera amahugurwa, ubakorera n’ubuvugizi bw’aho gukorera; nk’uko Nshimiye yakomeje abisobanura.

Abanyamuryango ba Sagamba Rusake bakura inkoko mu ituragiro rya Rubirizi bakazorora hagati y’amezi 8 na 12 barangiza bakazibaga bakazigurisha mu mahoteli nka Serena Kivu, La Corniche n’ahandi.

Iyo ugeze aho bakorera usanga hari abana bari kuzipfura ku buryo bituma abana bato na bo bibarinda kuzerera nk’uko umwe muri bo abitangaza. Inkoko imwe bayipfurira amafaranga 100.

Uretse abanyamuryango ubwabo, Koperative “Sagamba Rusake” inaha akazi abana bikabarinda kuzerera no gusabiriza
Uretse abanyamuryango ubwabo, Koperative “Sagamba Rusake” inaha akazi abana bikabarinda kuzerera no gusabiriza

Urwo rubyiruko ubu rugejeje ku nkoko 2000. Amafaranga avuyemo agura izindi nkoko, imiti yazo, guhemba abakozi hanyuma na buri munyamuryango agahabwa agahimbazamusyi k’amafaranga ibihumbi 50 ku kwezi.

Umuturage wakoreye muri iyi koperative kuva yashingwa muri 2010, Nzayisenga Pascal, ahamya ko mu bihumbi 35 ahembwa abasha kwikenura no gutunga abavandimwe be. Amaze kubika ibihumbi 300 kuri banki ku buryo mu myaka ibiri azaba amaze kwiyubakira inzu.

Nsana Janvier w’imyaka 22 ni umucungamutungo wa Sagamba Rusake akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Gisenyi. Yemeza ko iyi koperative yatumye adashobora kubura amafaranga mu mufuka kandi ko yamurinze kwirirwa ategeze amaboko mu rugo.

Nsana yongeraho ko nk’umunyamuryango wa Sagamba Rusake adashobora gukora akandi kazi kadateza imbere iyo koperative. Yagize ati “nta gahunda yo gushaka akazi ahandi mfite, ibi mbifata nk’ibyanjye kandi bimpa icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.”

Uretse no kuba iyo koperative ibunganira mu buryo bwo gukemura ibibazo byo ku ishuri, yanabafunguye amaso ku buryo bafite gahunda yo gutangiza ituragiro ry’imishwi nk’irya Rubirizi rizaba irya kabiri mu Rwanda. Bakanateganya ko umwaka utaha abanyamuryango bazabasha kuzajya bahembwa umushahara uhagije.

Nshimiye Gentil, umuyobozi wa Sagamba Rusake na Nsana Janvier, umucungamutungo bari aho bororera inkoko
Nshimiye Gentil, umuyobozi wa Sagamba Rusake na Nsana Janvier, umucungamutungo bari aho bororera inkoko

Abanyamuryango ba Sagamba Rusake banashimwa n’abaturage batuye mu murenge wa Rubavu kuko baherutse gutanga inkoko 390 ku baturage bakennye kurusha abandi; nk’uko Mugisha Olivier, umuyobozi wungirije w’iyo koperative abitangaza.

Hari n’urundi rubyiruko rwigiye kuri koperative Sagamba Rusake rumaze gushinga izindi koperative. Hari abamaze korora ingurube, abashinze koperative yo gutegura amakwe no gutaka n’abandi.

Koperative Sagamba Rusake ifite imbogamizi zo kubura ubumenyi mu ndwara z’amatungo ku buryo usanga hari indwara zifata imishwi zikayoberana. Indi mbogamizi ni ikibazo cy’ibikoresho byo kwikorera ibiryo, kutagira amashanyarazi n’ibindi.

Uru rubyiruko rurasaba bagenzi babo kwihangira umurimo ntibatege amaso ku tuzi twa Leta, bakishyiramo ko bazunguka, bakivanamo ubwoba ndetse ntibasuzugure imishinga mito.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

urwego bagezeho rurashimishije ,ese umuntu yababonate abagishe inama

yanditse ku itariki ya: 23-02-2013  →  Musubize

birashimishije ariko mwakosora ntago ari hagati yamezi 8 na 12 ahubwo ni imisi hagati ya 8 12

ERIC yanditse ku itariki ya: 5-04-2012  →  Musubize

Nibyiza ariko gukoresha abana ntabwo byemewe.

papy yanditse ku itariki ya: 5-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka