Isoko rya Nyarugenge ryongeye gukora

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko nyuma yo kubona ko banyiri soko rishya rya Nyarugenge bafite ubushake bwo gukuzuza amasezerano bagiranye, imirimo y’iri isoko yasubukuwe tariki 18/04/2012.

Iri soko ryari ryafunzwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali tariki 04/04/2012, buvuga ko bwashakaga kurengera inyungu z’abarikoreramo n’abarihahiramo. Bimwe mu byasabwaga kuzuzwa ni ugushyiraho aho imodoka zigomba guparika “parking”, gushaka ibikoresho byo gucunga umutekano bigezweho birimo n’ibizimya inkongi igihe habaye ikibazo.

Mu byumweru bibiri iri soko ryari rimaze ridakora, abaricururizagamo bavuga ko bagize ibihombo bikomeye cyane ngo ku buryo batizera ko abakiriya babo bazongera kubagirira ikizere.

Umwe mu bacururiza muri iryo soko yagize ati “ubu ibicuruzwa byanjye byaraboze kuko nabuze abaguzi, ubu sinzi niba nzashobora no kubona amafaranga yo kwishyura aho nari nafashe”.

Umujyi wa Kigali avuga ko abantu bose bakwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imyubakire mu mujyi birinda akajagari ako ari ko kwose.

Inzego zibishinzwe ziteguye abubaka mu buryo bwiza bwo gutunganya ibijyanye n’inyubako zabo zinabibahera ibyangombwa bikwiye; nk’uko bitangazwa Rangira Bruno ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu mujyi wa Kigali.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka