U Rwanda ruragana mu cyerekezo cyo kwihaza ku ngengo y’imari - Sekamondo
Mu kiganiro yagiranye na KTRadio tariki ya 09/04/2014, Sekamondo Francois, umukozi muri ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yagaragaje aho u Rwanda rugeze rwiyubaka kandi rwibohora mu rwego rw’ubukungu nyuma y’imyaka 20 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bwana Sekamondo avuga ko nubwo inzira ikiri ndende u Rwanda rwishimira aho rugeze rwiyubaka ugereranyije naho rwari ruri mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Ibi Sekamondo abishingira ku kuba ingengo y’imari ya Leta yariyongereye kandi 60% by’amafaranga ajya mu ngengo y’imari ya Leta aturuka mu Banyarwanda ubwabo mu gihe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ingengo y’imari yari igizwe n’inkunga z’amahanga.
Bwana Sekamondo yasobanuye ingamba Leta y’u Rwanda ifite mu rwego rwo kwihaza mu bukungu zirimo imiyoborere myiza, gahunda y’imbaturabukungu EDPRS II izibanda ku ngingo 4 arizo kuvugurura ubukungu no kwihutisha iterambere, guteza imbere icyaro, kongera umusaruro no guhanga imirimo mishya ku rubyiruko ndetse no gushimangira imiyoborere myiza.

Sekamondo ariko asanga kugirango ibi byose bigerweho aruko buri wese yabigiramo uruhare.
Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata ,ndetse na bwana Vedaste Rutayisire umuyobozi wa gahunda muri FARG nabo bari bitabiriye iki kiganiro basanga kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harabaye ah’abagabo, kuko usibye na Jenoside yari imaze kurusenya, n’aho rwari ruri na mbere hari hasi cyane.
Ministri Karibata kandi yagarutse ku ijambo Perezida Paul Kagame yavuze ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho yashimangiye ko nta wakwirengagiza ko u Rwanda rwubakiye ku mbabazi abacitse ku icumu rya Jenoside batanze.
Turatsinze Bright
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|