RRA yatangiye kumva ibibibazo biri mu ikoreshwa rya EBM
Ikigo cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA), cyatangije igikorwa kizamara amezi atatu, cyo kubaza abacuruzi niba nta mbogamizi bafite mu gukoresha imashini zitanga inyemezabuguzi za Electronic Billing Machine (EBM); kuko kudatanga fagitire y’iyo mashini byatangiye guhanirwa guhera muri uku kwezi kane.
RRA yavuze ko abacuruzi barenga 4,500 bamaze kugura EBM bazikoresha ariko mu buryo butanoze, nk’uko abakorera mu gace k’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, babigaragaje ubwo Ikigo cy’imisoro cyabasuraga kuri uyu wa mbere tariki 21/4/2014.
Abasuwe bavugaga ko hari aho badatanga fagitire za EBM kubera kwibagirwa kwabo cyangwa kw’abaguzi, kuba ngo bataramenya gukoresha neza imashini za EBM, hakaba n’abavuga ko badafite ubushobozi bwo kugura izo mashini.

Ngo nta rwitwazo rugomba kubaho ku bacuruzi badatanga fagitire bafite EBM, cyangwa abatarazigura bavuga ko zihenze, kuko ngo bitumvikana uburyo umuntu yaba afite ibicuruzwa bihwanye n’agaciro ka miliyoni 20, akabura imashini imworohereza kubara ibyo yacuruje igurwa amafaranga ibihumbi 350, nk’uko Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe yabimenyesheje.
Ibibazo bijyanye n’imikoreshereze ya EBM itaramenyerwa neza, nibyo ahanini abayobozi muri RRA barimo kwakira; bemeza ko bazabishakira igisubizo bitarenze igihe cy’amezi atatu; “ariko ibihano byatangiye gushyirwa mu bikorwa”, nk’uko Komiseri Tusabe yabimenyesheje abanyamakuru, mu kiganiro yagiranye nabo amaze gusura abacuruzi.

Mu bacuruzi basaga 7,500 bo mu gihugu hose bagomba gukoresha EBM, abagera kuri 4, 500 ngo nibo bamaze kugura izo mashini, abandi 1,000 ngo barasonewe, nk’uko Umuyobozi wa Revenue Authority yabivuze.
Itegeko rigenga imisoro hakoreshejwe imashini za Electronic Billing Machine, riteganya ibihano kuva ku bihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda kugera kuri miliyoni ebyiri (hakurikijwe igiciro cy’ibicuruzwa by’umuntu), ku badakoresha izo mashini n’abazikoresha nabi bashaka gukwepa umusoro ku nyongeragaciro, ugaragara kuri fagitire(inyemezabuguzi).
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|