Mugombwa: Ibikorwa biri kwaguka kubera inkambi yahashyizwe
Abatuye n’abakorera ibikorwa bitandukanye mu ducentre dukikije inkambi y’impunzi z’abanyekongo iherereye mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara bavuga ko aho izi mpunzi zihaziye babona hari impinduka nyinshi kuko hari ibikorwa bitahabaga ubu bihaboneka.
Kuva impunzi z’abanyekongo zagera mu murenge wa Mugombwa mu kwezi kwa kabiri hari ibikorwa bitahabaga ubu bihaboneka birimo nka Tigo cash, MTN Mobile Money,amadepo y’ibicuruzwa kandi n’abakiriya bakiyongera ku bacuruzi.
Kanyange Liberata umuturage muri uyu murenge ati “Ubu rwose natwe dusigaye twohererezanya amafaranga n’abantu hirya no hino mu gihugu tubikesha za tigo cash na mobile money, kandi ubona ko abafite ubucuruzi ino babonye ibyashara kuruta mbere”.

Abakorera imirimo y’ubucuruzi hafi y’inkambi y’impunzi bavuga ko ugereranyije na mbere zitarahagera abakiriya bagiye biyongera ku buryo bugaragara. Gusa n’ubwo bimeze bitya, ibiciro ntibyahindutse cyane ugereranyije na mbere izi mpunzi zitaragera muri uyu murenge nk’uko abaturage babitangaza . Ibi ngo biterwa nuko abacuruzi bagenda baturuka imihanda yose bahazana ibicuruzwa.
Maniraho Vedasiti umuturage muri uyu murenge wa Mugombwa ati “Rwose impinduka ziragaragara ubu mu bucuruzi abakiriya bariyongereye cyane kandi ntabwo ibiciro byahindutse cyane, no guhinduka bigenda biterwa n’uko hari abacuruzi bagiye baturuka imihanda itandukanye begera inkambi ahari abakiriya”.
Biteganyijwe ko iyi nkambi ya Mugombwa izakirirwamo impunzi zigera ku 10,000, zivanwa mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu kubera ubucucike bwari muri iyi nkambi ndetse imirimo yo gutunganya ahazakirirwa izindi mpunzi irakomeje.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mbega inyiza iwacu gusatwe, dufite ikibazo cyuko batuje impunzi iwacu ntibaduha amafarang
kanda barayatwemereye milion18 none ntibarayadyuha,