Nyamagabe: Ubuyobozi ngo ntibukwiye kugwa mu mutego w’abaturage bavuga ko badashoboye kwishyura imitungo bangije

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko kuba hari imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca zitararangizwa ahanini bituruka ku kuba hari abangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi badafite ubushobozi bwo kwishyura.

Imibare igaragazwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile yerekana ko imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko gacaca zagombaga kurangizwa zarengaga ibihumbi 46, izimaze kurangizwa zikaba zirenga ibihumbi 34, hakaba hasigaye imanza 19908, harimo izo abagomba kwishyura badafite ubwishyu ndetse n’abandi bakiri kugenda bishyuzwa.

Byiringiro aragira ati “muri izi manza ibihumbi 19908 zisigaye twakoze isesengura dusanga hari izigera ku bihumbi 14 zigaragara ko ba nyiri ukwishyura badafite ubushobozi”.

Byiringiro Emile, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Byiringiro Emile, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Akomeza avuga ko hari izindi manza zirenga 5000 aho abagomba kwishyura bagenda batanga ubwishyu uko babubonye, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bakaba barahawe izo nshingano umunsi ku munsi.

IBUKA irasaba ubuyobozi kutagwa mu bishuko by’uko abagomba kwishyura babuze ubwishyu

Ndayisaba Elie, perezida wa IBUKA mu karere ka Nyamagabe avuga ko kuba hari imitungo yangijwe muri Jenoside itarishyurwa kugeza ubu bibabangamiye n’ubwo batakwirengagiza ko ubuyobozi bwashyizemo imbaraga zitandukanye ngo icyo kibazo gikemuke, gusa hakaba hakigaragaramo kwinangira kuri bamwe bagomba kwishyura ibyo bangije, basa nk’abatumva ko bakoze icyaha gikomeye muri Jenoside.

Akomeza agira inama ubuyobozi ko budakwiye kumva ko abaturage babuze ubwishyu ngo kuko nk’abantu bakoze icyaha bakwiye gushaka icyo bakora niyo cyaba gito.

“Icyo mbona ni uko abayobozi bakwiye kwirinda kugwa mu mutego wo kumva ko abaturage nta bushobozi bafite. Nibwira ko buri wese ufite imitungo agomba kuriha agombye gutera intambwe yaba ntoya yaba nini, ariko hakagira igikorwa mu rwego rwo kugaragaza ko yemera ko yakoze icyaha gikomeye cyakorewe abatutsi,” Ndayisaba.

Ndayisaba Elie, perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe.
Ndayisaba Elie, perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe.

Nubwo hashyizwe imbaraga mu kurangiza imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca ndetse ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwihaye kugeza mu kwezi kwa gatatu 2014 ngo zibe zarangiye, uyu muhigo ntiwabashije kweswa.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko imwe mu mbogamizi bagize ngo habe hakiri abafite ubushobozi batarishyura ari ibyo amategeko asaba ngo hatezwe cyamunara (procedure) biba bigomba gukurikizwa, hamwe no gushyiramo ingufu bakaba bizera ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014 uzasiga bikemutse.

Abadafite ubushobozi bwo kwishyura ibyo bangije nabo ngo hategerejwe ko hashyirwaho umurongo ngenderwaho ngo bakore imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka