Rutsiro: Barasaba ko uwayoboraga koperative KUAK yakurikiranwa akishyura umutungo wayo yanyereje

Abanyamuryango ba koperative KUAK icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro basanga kuba uwayiyoboraga yemera ko hari umutungo wa koperative yanyereje urenga amafaranga miliyoni n’ibihumbi 700 bidahagije, ahubwo akwiye kuwishyura.

Bamwe mu bayobozi b’iyo koperative bavuga ko ibibazo byatangiye kugaragaramo guhera mu mwaka wa 2012, ubwo iyo koperative yayoborwaga n’uwitwa Nsengiyumva Moise. Avugwaho kuba yaragemuraga amabuye y’abanyamuryango i Kigali, ariko amafaranga avuyemo ntayazanire abanyamuryango, ahubwo akayashyira ku mufuka we.

Abanyamuryango ba koperative KUAK bakoze inama tariki 31/03/2014 igamije kwiga kuri ibyo bibazo ariko ntibyagira icyo bitanga, barongera bayisubukura tariki 03/04/2014.

Icyo gihe bakoze igenzura basanga hari umutungo wa koperative ungana n’ibihumbi 812 n’amafaranga 760 Nsengiyumva yanyereje, kongeraho andi mafaranga y’abanyamuryango yari yagiye kugurishiriza amabuye angana n’ibihumbi 934 n’amafaranga 700. Ngo baherutse bamuha amabuye ngo ajye kuyagurisha, ariko amafaranga yavuyemo ntibamenya irengero ryayo.

Koperative KUAK icukura amabuye yo mu bwoko ba Koluta, Gasegereti na Wolufuramu.
Koperative KUAK icukura amabuye yo mu bwoko ba Koluta, Gasegereti na Wolufuramu.

Hari n’andi mabuye y’agaciro angana n’ibiro 3,313 byagaragaye ko yayahaye ibya ngombwa (tagging) nyamara amafaranga ntiyayazana muri koperative, mu gihe ubusanzwe ikilo kimwe cyahawe ibyangombwa byerekana aho ayo mabuye yacukuwe kiba kigomba kwishyura amafaranga 1000 akinjira muri koperative.

Muri izo nama bakoze, ayo mafaranga arenga gato miliyoni n’ibihumbi 700 ngo yarayemeye, ndetse yemera no kuzayishyura. Icyakora amafaranga yakuye muri ibyo biro by’amabuye yahaye ibyangombwa ntayashyikirize koperative yo ngo yarayahakanye, abwira abanyamuryango ngo bazamurege nibamutsinda azayishyura.

Tariki 10/04/2014, abanyamuryango ba koperative KUAK barateranye bandikira Nsengiyumva wayiyoboraga bamumenyesha ko ahagaritswe ku buyobozi bwa koperative kuko byagaragaye ko atari inyangamugayo.

Abanyamuryango bamwandikiye bamusaba kashi, bamusaba n’ibindi bitabo bya koperative yatwaye akaba abibitse iwe mu karere ka Rubavu mu gihe byakagombye kuba bibikwa ku cyicaro cya koperative.

Icyo gihe boherejeyo umuntu ngo ajye kubizana, amushyira n’iyo baruwa, ariko ageze iwe arabimwima, ahubwo abandikira indi baruwa abasubiza, ababwira ko nta burenganzira bafite bwo kumuhagarika, ko afite ubudahangarwa, kandi ko ngo bamuhagaritse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubusanzwe Nsengiyumva yayoboraga iyo koperative yo mu karere ka Rutsiro yibera i Rubavu. Kuva ubwo yatangiraga kuvugwaho kunyereza umutungo wa koperative ngo ntabwo yongeye kugaragara kenshi aho koperative ikorera, dore ko ngo yagendaga avuga ko atagikeneye kuyobora, akongeraho ko ngo aye yayakuyemo.

Uburyo bwose bwakoreshejwe bwo kumushaka kugira ngo agire icyo asobanura ku bimuvugwaho ntacyo bwatanze kuko atagikunda kugaragara kandi na numero zitandukanye za telefoni yakoreshaga zikaba zidacamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, Bitegetsimana Evariste avuga ko ubuyobozi bw’umurenge butarinjira neza mu kibazo cy’iyo koperative, kubera ko koperative yakunze kujyana ikibazo cyayo ku rwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative (RCA).

Abakozi b’urwo rwego ngo bigeze kugenderera iyo koperative, bategeka perezida gukemura ibibazo birimo bamuha n’igihe bigomba kuba byakemukiyeho, ariko ntibyakemuka.

Nyuma yaho ngo ni bwo koperative KUAK yandikiye umurenge isaba ko umurenge wayifasha gukemura ibibazo birimo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa avuga ko iyo baruwa bayibonye, ariko ntibabona uko bahita binjira mu kibazo cy’iyo koperative kubera ko byahuriranye n’icyumweru cy’icyunamo.

Muri iyi minsi, ubuyobozi bw’umurenge burateganya gukorana inama n’abanyamuryango b’iyo koperative mu rwego rwo kumenya ibibazo birimo no kubikemura. Ubusanzwe iyo koperative ngo yari ifite akamaro kanini haba ku banyamuryango ndetse no ku iterambere ry’umurenge kuko itanga imirimo ku rubyiruko, umurenge ukaba ngo utakwemera ko igira ibibazo byatuma isenyuka.

Koperative KUAK icukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta, Gasegereti na Wolufuramu. Isigaranye abanyamuryango 23, nyuma y’uko bamwe bagiye bavamo bakigira ahandi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka