Nyagatare: Abimukira barashinjwa gusubiza inyuma iterambere ry’akarere
Abimukira ngo bakomeje kudindiza iterambere ry’akarere ka Nyagatare kuko nta genamigambi baba bakorewe. Ibi byagarutsweho mu biganiro ku mibereho y’abaturage yahuje ubuyobozi bw’aka karere n’abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko inshingamategeko.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye tariki 14/04/2014 yari igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Ibyagaragaye ko bibangamiye abaturage b’akarere ka Nyagatare ahanini ni ikibazo cy’amazi meza cyane mu mirenge ya Rwempasha, Musheli, Rwimiyaga na Karangazi aho abaturage bakoresha amazi yo mu migezi ubusanzwe anyobwa n’amatungo.
Aba badepite kandi bagaragarijwe ikibazo cy’abimukira benshi baza muri aka karere ahanini ngo bakaba ari nabo bagabanya imibare ku kuboneza urubyaro, kongera iy’indwara nka marariya ndetse n’imiturire y’akajagari.
Musabyimana Charlotte umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza na Atuhe Sabiti Fred umuyobozi wako bavuga ko aba bimukira baza umuryango ufite abana bari hejuru ya 8, batarishyuye ubwisungane mu kwivuza. Ngo aho batuye ahenshi ngo usanga hakunze kubera ihohoterwa mu miryango n’ibindi byaha bitandukanye.

Kuba akarere ka Nyagatare ariko kaza ku isonga mu kugira abantu benshi bakimukiramo Atuhe Sabiti Fred umuyobozi wako avuga ko ubundi ibi bitakabaye umuzigo ahubwo byakabaye ari imbaraga ziyongereye. Gusa ariko nanone ngo hakenewe inkunga kugira ngo babashe kubafasha kubaho neza no kubabyaza umusaruro.
Ku rundi ruhande ariko ngo kuba aba baturage biyongera uko bukeye uko bwije ngo biragoye no kubakorera igenamigambi. Mukarugema Alphonsine Vice President wa komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu nteko inshingamategeko asanga iki kibazo cy’abimukira ari ingutu ku karere.
Ngo bagiye kuganira n’inzego bireba kugira ngo gifatirwe ingamba ariko bigendeye kukuba buri munyarwanda yemerewe gutura aho ashaka hose mu gihugu.
Mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riherutse ryashyize akarere ka Nyagatare ku mwanya wa 2 nyuma y’aka Gasabo mu mujyi wa Kigali mu kugira abaturage benshi. Gusa umwihariko wa Nyagatare ni uko umubare w’abaturage wiyongereyo incuro 6.2 ugereranije n’ibarura ryabanjirije iriheruka.
Ubuyobozi bw’aka karere bukaba buvuga ko imiterere yako nayo igira uruhare mu gutuma abantu bituza mu buryo butemewe dore ko ngo imidugudu imwe n’imwe ari minini cyane kuburyo uwuyobora atabasha kumenya ibiwukorerwamo.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|