Kabarondo: Amazu menshi yubakiwe abarokotse Jenoside akeneye gusanwa kuko yubatswe hutihuti nyuma ya Jenoside
Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Kabarondo bubakiwe Jenoside ikirangira amazu ya bo yarangiritse bikomeye ku buryo hari n’aho bishobora kuzasaba ko bongera kubakirwa bundi bushya.
Uhagarariye abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Kabarondo, Batamuriza Speciose, agira ati “Nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye ubuzima bw’abacitse ku icumu buri aho ariko ntabwo ari cyane kuko hari abantu bamwe batari babona amacumbi, hari n’abayabonye ariko atari yasanwa”.
Hakomeje kugaragara umubare munini w’abakeneye gusanirwa amazu bubakiwe nyuma ya Jenoside kandi hakabaye hashyirwa imbaraga mu kubakira abatari bayafite. Ibi ngo biterwa n’uko ayo mazu yubakiwe abacitse ku icumu nyuma ya Jenoside yagiye yubakwa hutihuti akubakwa n’umuganda, rimwe na rimwe ugasanga n’abayubaka batabishaka kuko bagiye bagira uruhare mu kuyasenya.
Munyankindi Ignace wo mu kagari ka Cyinzovu mu murenge wa Kabarondo abisobanura agira ati “Amazu yose yari yarasenyutse kuko ntibicaga umuntu batabanje gusenya amazu. N’izo zisanwa zirimo n’izubatswe muri icyo gihe, ahubwo zubatswe nabi hutihuti yewe zinubakwa n’ubundi n’abazishenye cyangwas e batanabishaka bituma n’ubundi nta burambe zagize”.
Uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Kabarondo avuga ko muri uwo murenge hari abantu bagera kuri 12 bakeneye kubakirwa kuva hasi, hakaba hari n’abandi bagera ku 150 bakeneye gusanirwa amazu ya bo yangiritse.
Umukozi w’uwo murenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gisa Shakila avuga ko ibi bibazo bizwi mu buyobozi. Na we yemeza ko kuba ayo mazu agenda yangirika biterwa n’uko yubatswe hutihuti n’umuganda w’abaturage, ariko ngo muri iyi minsi rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kuyasana ari kuyasura kugira ngo azahite ayasana mu gihe cya vuba.
“Haracyari ikibazo cy’abakeneye amazu n’abakeneye gusanirwa bitewe n’uburyo yari yubatsemo budakomeye, urumva ibintu byubatswe n’umuganda ntihagire ikindi cyiyongeraho, iyo nzu ntabwo iba ikomeye. Ikirimo gukorwa n’uko rwiyemezamirimo uzayasana ari kuyasura kugira ngo ahite ayasana” uku niko umukozi ushinzwe imibereho myiza i Kabarondo abivuga.
Ikibazo cy’abarokotse Jenoside batarubakirwa n’abafite amazu akeneye gusanwa kigenda kigaragara hirya no hino mu gihugu. Gusa benshi mu barebwa n’iki kibazo bahuriza ku kuba bafite icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ahazaza, kuko ibyo Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ikora ngo bigaragaza ko imbere ari heza.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|