Rulindo: Abarokotse batishoboye barasaba kongererwa inkunga y’ingoboka bahabwa

Bamwe mu bacitse ku icumu bo mu karere ka Rulindo kuri ubu ngo baracyugarijwe n’ibibazo bitadukanye birimo ibijyanye no kwivuza n’iby’ubukene, ibi ngo bikaba bibongerera agahinda ku buryo bukabije no kurushaho kwigunga.

Rubayita Eric uhagarariye abarokotse Jenoside mu karere ka Rulindo avuga ko muri aka karere hari umubare munini w’abacitse ku icumu batari bake batishoboye, kandi banakuze ngo ugasanga bugarijwe n’ubukene bukabije kandi nta n’imbaraga bagifite zo kubasha kwikorera ngo nabo biteze imbere nk’abandi Banyarwanda.

Rubayita n’ubwo avuga ko hari inkunga y’ingoboka aba bacitse ku icumu batishoboye bahabwa, ku bwe ngo asanga idahagije ku buryo uwacitse ku icumu yabasha kubaho mu buzima butamubangamiye.

Rubayita Eric uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Rulindo.
Rubayita Eric uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Rulindo.

Aragira ati “Muri aka karere ka Rulindo hari abacitse ku icumu batishoboye ,bashaje ku buryo batakibasha no kugira icyo bakwimarira ngo babashe kubaho. Nibyo hari inkunga y’ingoboka bahabwa ariko iyo urebye amafranga bahabwa ukagereranya n’uko ku isoko bihagaze muri iki gihe usanga idahagije rwose ngo nabo babashe kubaho nk’abandi Banyarwanda”.

Rubayita ngo asanga ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo kimwe n’ubw’igihugu muri rusange bukwiye kureba uko iyi nkunga y’ingoboka ihabwa abacitse ku icumu batishoboye yakongerwa, bityo nabo bakabasha kugira icyo bikorera no kwikura mu bukene bubugarije.

Rubayita akomeza avuga ko iyo abaze asanga uwacitse ku icumu agenerwa amafranga 250 ku munsi, ku bwe ngo akaba asanga aya mafranga atabasha gutunga umuntu uri mu bibazo by’ubukene.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka