Karongi: Gufasha abacitse ku icumu ngo ni inshingano ntabwo ari impuhwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi butangaza ko gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za Leta atari ukubagirira impuhwe nk’uko bamwe babyibwira.

Ibi byatangajwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Nzanzabaganwa Emile, tariki 7 Mata 2014, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi Nsanzabaganwa yabivuze nyuma y’ijambo ry’umubozi w’akarere ka Karongi ryasobanuraga uruhare rwa Leta ya mbere ya Jenoside mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Njyanama ya Karongi, Nzanzabaganwa Emile, ahumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside.
Perezida wa Njyanama ya Karongi, Nzanzabaganwa Emile, ahumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside.

Kubera iyo mpamvu, Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Karongi ari na we wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yavuze ko ari inshingano za Leta nziza y’ubumwe gufasha abakorewe ubwo bugome ndengakamere.

Yagize ati “Ntabwo byoroshye kugira ngo umuntu acike ku icumu ariho ahigwa na Leta.” Akaba yabihereyeho agira ati “Nk’ubuyobozi gufasha abacise ku icumu ni inshingano ntabwo ari impuhwe.”

Ibi ariko Perezida wa Njyanama ya Karongi, Nzanzabaganwa Emile, akaba abivuga mu gihe muri ako karere habarirwa amazu asaga magana atanu y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ameze nabi akenewe gusanwa.

Umyobozi w'Akarere ka Karongi n'umufasha we bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro.
Umyobozi w’Akarere ka Karongi n’umufasha we bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro.

Abaturage twaganiriye bo muri zone ya Birambo ku wa 3 Mata 2014, ubwo bashyinguraga mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gashali imibiri 296 y’inzirakarengane zaguye muri iyo zone, batubwiye ko amwe mu mazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside yubatswe ibice ntarangire andi na yo akaba atameze neza akenewe gusanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisa Isimbi Dative, na we yemera ko ayo mazu arenga magana atanu akenewe gusanwa ahazi ariko akavuga ko akarere karimo kwiga ku buryo bwo kuyasanamo.

Mukabalisa avuga ko babanje ibikorwa byihutirwa kurusha ibindi. Yagize ati “Twabanje kubabonera aho baba ku buryo bwihuse kandi bujyanye n’ubushobozi bwari buhari.”

Urugendo rwo kwamagana no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urugendo rwo kwamagana no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu rwego rwo gusana ayo mazu, Mukabalisa Isimbi Dative avuga akarere kiyemeje ko iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi kizarangira bamaze gusana nibura amazu cumi n’icyenda.

Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Karongi byatangiriye mu Murenge wa Bwishyura mu Mujyi wa Kibuye bitangirana n’urugendo wwakozwe ruzengurutse umuhanda w’icyerekezo kimwe unyura ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ukazenguruka ahahoze Intara ya Kibuye baragaruka maze ibiganiro bibera mu busitani buri imbere y’isoko rya Kibuye.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka