Hashyizweho abajyanama ku buzima bw’amatungo

Mu rwego rwo kurwanya indwara z’amatungo zaba izandura n’izitandura, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yahuguye abajyanama ku buzima bw’amatungo bazafasha abaganga b’amatungo guhashya izo ndwara.

Umukozi wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr Rukundo Jean Claude, avuga ko aba bajyanama batazabangamira akazi k’abakozi bashinzwe amatungo basanzwe ahubwo ngo baje kubafasha kunoza imikorere no kugera hose kuko aba bavuzi b’amatungo b’umwuga badahagije mu gihugu.

Mbere y’uko aba bajyanama ku buzima bw’amatungo batangira akazi kabo, bagirana amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, akubiyemo indwara aba bajyanama bemerewe kuvura, ibikoresho bakoresha ndetse n’uburyo bikorwamo.

Abajyanama b'ubuzima bw'amatungo mu gace ka Gishwati basinya amasezerano y'ibyo bazakora.
Abajyanama b’ubuzima bw’amatungo mu gace ka Gishwati basinya amasezerano y’ibyo bazakora.

Dr Rukundo akomeza avuga ko aba bajyanama bazafasha cyane mu kurwanya indwara y’inzoka ikunde kwibasira amatungo ndetse no kurwanya ubuzererezi bw’amatungo bukwirakwiza indwara zandura.

Iki gikorwa kigejejwe mu gace ka Gishwati nyuma yo kugeragerezwa mu ntara y’Iburasirazuba ahakorerwa ubworozi cyane maze basanga batanga umusaruro mu kwita ku matungo.

Uretse ahakorerwa ubworozi cyane ikigo RAB cyahisemo kwibandaho, hanahuguwe abajyanama mu turere twa Nyamasheke, Karongi nk’uturere dukora ku mipaka n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ngo bakumire indwara zishobora kuva hanze y’igihugu.

Bahabwa ibikoresho by'ubuvuzi bakanigishwa kubikoresha.
Bahabwa ibikoresho by’ubuvuzi bakanigishwa kubikoresha.

Biteganyijwe ko iyi gahunda yazagezwa mu tugari twose aho buri kagari kazaba gafite abajyanama ku buzima bw’amatungo babiri.
Nyuma yo guhabwa ubumenyi ku kazi bazakora, abo bajyanama bahabwa ibikoresho birimo ibyo bifashisha mu buvuzi hamwe n’amagare abafasha kugera aho amatungo abarizwa.

Bizimana Francois, umukozi ushinzwe ubworozi mu karere ka Ngororero avuga ko aba bajyanama bazatuma aborozi badahendwa no kuvuza amatungo yabo cyane cyane ku ndwara aba bajyanama bemerewe kuvura, ndetse bikazanarwanya ubuvuzi bwa magendu bwakorwaga na bamwe mu borozi.

Mu ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Ngororero, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu dukora ku ishyamba rya Gishwati hamaze guhugurwa abajyanama 143, naho mu ntara y’Iburasirazuba hahuguwe 1046.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mujye mushyiramo na A2 vet badafite icyo bakora.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-04-2017  →  Musubize

ndashima RAB iyh gahunda ninziza gusa hari hakwiye kujya hafatwa abantu barangije A2 in vet ahobigaragara ko bahari kuko nanjy nibyo nize, arko usanga ujya kuvura ejo wasubirayo ngo paravet yahavuye. RAB izasuzume neza nabarangiza kwiga babishoboye bajyemo.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka