Rutsiro : Abajyanama b’ubuzima bw’amatungo bahawe ibikoresho bizabafasha kunoza inshingano zabo
Nyuma y’ukwezi kurenga bamaze bahuguwe ndetse bagatangira gushyira mu bikorwa inshingano zo gutanga inama ku buzima bw’amatungo, abajyanama b’ubuzima bw’amatungo bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko ibikoresho n’amagare bahawe tariki 23/07/2014 bizabafasha kwita ku matungo uko bikwiye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ni cyo cyabashyikirije ayo magare n’ibikoresho birimo ibizabafasha gupima umuriro w’itungo ryarwaye, umugozi wifashishwa mu gupima uburemere bw’itungo kugira ngo amenye ingano y’umuti agomba guha iryo tungo.
Mu bindi bahawe harimo ibikoresho byifashishwa mu guha umuti itungo rirwaye, hakabamo ibyuma bitanga imiti y’inzoka, ibyuma byifashishwa mu gukona inka, ihene n’intama, ndetse n’ibyuma byifashishwa mu gukata amahembe n’inzara ku nka ziba mu kiraro.
Bahawe n’amagare yo kubafasha mu ngendo zabo hirya no hino bajya kureba amatungo y’abaturage.

Dr. Mwenedata Jean Claude ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yabwiye abo bajyanama b’ubuzima bw’amatungo ko ibikoresho bahawe ari ibyo kubafasha kunoza serivisi abaturage babakeneyeho zijyanye no kwita ku matungo yabo.
Yabibukije ko mu gihe bari mu kazi kabo bagomba kurangwa n’umurava, ubwitange n’ubunyangamugayo nk’uko abaturage babahisemo babibabonyemo.
Umujyanama w’ubuzima bw’amatungo ngo azakwa ibyo bikoresho byose mu gihe bizagaragara ko adatanga ubufasha bw’ibanze ku borozi bororeye mu kagari abarizwamo.
Abo bajyanama b’ubuzima bw’amatungo basinyanye amasezerano n’ikigo RAB agenga imikorere y’ubujyanama bw’ubuzima bw’amatungo kugira ngo inyigisho ndetse n’ibikoresho bahawe ntibizabe impfabusa ahubwo bizagirire akamaro aborozi.
Nk’abajyanama b’ubuzima bw’amatungo, biyemeje guteza imbere ubworozi no kurinda amatungo indwara z’ibyorezo ndetse no gutanga amakuru igihe bibaye ngombwa.

Umwe muri abo bajyanama b’ubuzima bw’amatungo witwa Gasirimu Innocent yashimiye RAB kubera ibyo bikoresho baboherereje avuga ko bizabafasha kunoza neza akazi kabo. Yasabye ko RAB yakomeza kubaba hafi ikabongerera ubumenyi n’ibindi bikoresho kugira ngo barusheho gutanga ubufasha bwose bwifuzwa mu rwego rwo guteza imbere ubworozi.
Abajyanama 14 bo mu karere ka Rutsiro ni bo bahawe ibyo bikoresho hamwe n’amagare yo kwifashisha mu kazi kabo. Batandatu bakorera mu murenge wa Nyabirasi, bane bakorera mu murenge wa Kigeyo, mu gihe abandi bane bakorera mu murenge wa Ruhango.
Iyi gahunda y’abajyanama ku buzima bw’amatungo imaze gukorerwa mu turere tumwe na tumwe twiganjemo ubworozi kurusha ahandi, bikaba biteganyijwe ko izagera mu gihugu hose hakurikijwe uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|