Umurambo wa Nyakwigendera Jacques Bihozagara wiciwe i Burundi wagejejwe mu Rwanda, nyuma y’amananiza iki gihugu cyari cyashyize ku muryango we wifuzaga kumucyura.
Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa 4 Mata 2015 yashyize yemera kurekura umurambo wa Amb. Jacques Bihozagara ngo uzanwe gushyingurwa mu Rwanda.
Abo mu muryango wa nyakwigendera Amb Jacques Bihozagara bimwe umurambo we ngo bajye kuwushyingura na bo barikomwa ku buryo ubuzima bwabo buri mu kaga.
U Burundi buri gushyira amananiza ku muryango wa Jacques Bihozagara uherutse gupfira muri Gereza ya Mpimba yo muri iki gihugu, buyisaba kubanza kubaha inyandiko ibuhanaguraho icyaha.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iributsa ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu guhashya ikibazo cy’abana bata ishuri, kuko abarenga 50% batagera mu yisumbuye.
Mu muhango wo gutaha inyubako nshya y’Icyicaro Gikuru cya Polisi, kuri uyu wa 30 Werurwe 2016, Perezida Kagame yasabye Polisi y’u Rwanda kurangwa n’umurimo unoze.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibarirwa muri Batayo ya 3 (Rwanbatt3) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye muri Repuburika ya Santarafurika (MINUSCA) ni zo zahawe inshingano zo kurinda Perezida w’iki gihugu, Faustin Archange Touadera, uherutse gutorwa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ageze mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru aho agiye gusura abaturage b’aka karere no kuganira na bo.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, Zhang Dejiang, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), asimbuye kuri uyu mwanya Lt. Gen. Karenzi Karake.
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubushinwa (National People’s Congress), Zhang Dejiang, yasuye u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 22 Werurwe 2016.
Dr Rose Mukankomeje uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibidukikije (REMA) yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, akurikiranyweho gukingira ikibaba abari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro bakekwaho ruswa.
Mu nama ya mbere yahuje Abanyarwandakazi baba muri Diaspora ya Amerika, Madamu Jeannette Kagame yabasabye kurushaho gutekereza ku iterambere ry’u Rwanda bakomokamo no gusigasira umurage warwo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Edmonton wo muri Canada, Don Iveson, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 22.
Abasirikare bo mu cyiciro cya nyuma cy’abagize Batayo ya 51 bageze i Kigali bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
U Rwanda rugiye kohereza abaruhagarariye mu myitozo ya gisirikare yo mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) izabera muri Kenya kuva tariki 20 Werurwe kugeza tariki 4 Mata 2016.
Polisi y’Igihugu yihanangirije abashoferi batwaba mu modoka ibitarayigenewe cyangwa bapakira imodoka ku rugero rurenze urwo yagenewe gutwara, ibasaba gukurikiza amategeko.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abitabiriye inama Nyafurika yiga ku bukungu, guhindura imitekerereze y’abantu n’uburyo umutungo ukoreshwa.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Werurwe 2016, imiryango AERG na GAERG yakomeje ibikorwa byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 22. ibikorwa bakoze birimo gusukura urwibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Jabana no gufasha umwe mu bacitse ku icumu utishoboye.
Perezida Kagame yasabye abayobozi bo mu Rwanda kutihanganira umuco wo kunanirwa kuzuza inshingano, ahubwo bagaharanira guhindura ibitagenda neza.
Umwiherero ngarukamwaka w’abayobozi bakuru b’u Rwanda uzongera kubera mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, kuva tariki 12-14 Werurwe 2016; uzibanda ku guteza imbere ibikomoka mu Rwanda.
Nyuma yo kugirwa umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo (D2), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yasuye abapolisi b’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yambitswe umudari w’icyubahiro uruta indi muri Guinea Conakry, uzwi nka “Grand Croix”, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.
Perezida Kagame avuga ko abakiri bato ari bo Afurika itezeho ejo hazaza, ariko akemeza ko bitazagerwaho igikoresha ibiturutse hanze gusa.
Kangwagye Justus wari Meya w’Akarere ka Rulindo yabaye umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ku rwego rw’igihugu.