Kangwagye yagizwe umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Kangwagye Justus wari Meya w’Akarere ka Rulindo yabaye umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ku rwego rw’igihugu.

Kongere ya mbere y’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Youth Volunteers in Community Policing) tariki ya 4 Werurwe yateraniye kuri sitade nto i Remera ikaba yatoye Kangwagye Justus kuba umuhuzabikorwa w’iri huriro ryabo.

Bungurana ibitekerezo
Bungurana ibitekerezo

Muri iyi nama hashyizweho ubuyobozi bw’iri huriro bukuriwe na Kangwagye Justus naho Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare atorerwa kuba umuhuzabikorwa waryo wungirije ushinzwe ibikorwa, uyu mwanya akaba awufatanyije n’uwo yari asanzweho wo kuba umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Muri iyi nama kandi abapolisi bakuru umunani bo ku rwego rwa Komiseri bayobora amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda batorewe inshingano zitandukanye.

Iyi kongere yayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka akaba yari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu Valens Munyabagisha ndetse n’umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga Rosemary Mbabazi.

IGP Emmanuel Gasana atanga impanuro
IGP Emmanuel Gasana atanga impanuro

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko ubwo hashyirwagaho ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu myaka itatu ishize, ibyaha byaragabanutse ku buryo bugaragara mu Rwanda kubera uruhare rwabo kuko bakoranye n’inzego z’umutekano cyane.

Yagize ati:” mugira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu cyacu kandi mufite ubushobozi bwo guhindura sosiyeti nyarwanda muyigira nziza. Ibyo mwiyemeje nk’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ni iby’agaciro kanini ku banyarwanda. Igihugu cyacu kirashima uruhare rwanyu.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko mu myaka 22 ishize, urubyiruko rumwe rwagize uruhare mu bwicanyi no gusenya Igihugu muri jenoside yakorewe abatutsi mu gihe urundi rubyiruko rwagize uruhare mu kuyihagarika no kubaka Igihugu kugera n’ubu.

Ifoto y'urwibutso
Ifoto y’urwibutso

Umusingi wubatswe n’urwo rubyiruko ukaba ariwo ugomba gushingirwaho no muri iki gihe.

Yakomeje asaba uru rubyiruko kugira icyerekezo n’ubushake mu gukumira ibyaha.

Yagize ati:” mwese mwaratsinze kandi mugomba kuguma muri uwo murongo wo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Mwibuke ko muri ikiraro cy’iterambere ry’Igihugu cyacu. Iterambere rero ntiryagerwaho nta mutekano n’ituze, niyo mpamvu mugomba kwiyemeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha kuko ari byo u Rwanda rushingiyeho.

Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ryashyizweho rifite intego yo guteza imbere u Rwanda binyuze mu bikorwa by’ubukorerabushake, aho bitabira ibikorwa byo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage n’Igihugu, banateza imbere indangagaciro zo gukunda Igihugu n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Kuva mu myaka itatu iri huriro ryajyaho, umubare w’abarigize wagiye wiyongera aho biyemeje kubaka igihugu gishingiye ku mutekano ndetse n’iterambere.

Intego y’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ni ugukangurira bagenzi babo kugira uruhare mu gukumira no kugabanya ibyaha, kungurana ibitekerezo ku byakorwa mu kurwanya ibyaha no gukangurira urubyiruko kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyo byaha binyuranye.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha biyemeje ko bazakomeza kuba benshi ku buryo bafite intego yo kuzagira abanyamuryango miliyoni imwe.

Bungurana ibitekerezo
Bungurana ibitekerezo

Baniyemeje kandi gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha, kuzashyiraho inzego zabo kugera no ku rwego rwa buri murenge.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yagize ati:” Polisi y’u Rwanda irashimira cyane urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha kubera ubushake bafite. Ntagushidikanya ko ubu bufatanye aribwo bwonyine buzatuma habaho ukugabanuka kw’ibyaha.”

Yakomeje abasaba ko ibyo bakora byose bagomba kurangwa no gukunda Igihugu, kugira disipulini, ubunyangamugayo no kuba intangarugero aho bari hose.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Kaboneka Francis
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi mushya w’iri huriro Kangwagye Justus yavuze ko kugeza ubu bafite abanyamuryango ibihumbi 20 mu gihugu hose, ariko bakaba bafite intego yo kugera ku banyamuryango miliyoni imwe kuko aribo bamaze kubyiyemeza ndetse bari mu byiciro bitandukanye.

Yakomeje avuga ko uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bafashije abatishoboye binyuze mu muganda, ndetse bakaba bagira n’ibikorwa byo gukangurira urubyiruko gukunda igihugu, gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibyaha mu mashuri no mu rundi rubyiruko, bakaba ndetse bafatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego za leta mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mahirwe Masa Kuri Kagwajye J Numugisha W imana

Rushingabigwi David yanditse ku itariki ya: 9-03-2016  →  Musubize

Justus ni umuntu w’umugabo uru rubyiruko azarugeza kuri byishi harimo no kwihangira imirimo niba mungirango ndababeshya muzaze murebe iwacu Rulindo hano Shyorongi uburyo yaduteje imbere yewe Akarere kose twababaje no kubona avuye ku buyobozi kuko ni inyangamugayo kandi aharinira iterambere rya buriwese, Amahirwe masa ku mirimo ahawe.

Juma yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

KANGWAGE wamukurahe? Abakora ibyiza bajye babahemba kutwereka ko bari bagikenewe kdi bagize icyo bamarira abaturage naho abirirwaga batesha abaturage igihe nabo tuzabamenya kuko barahari kdi barazwi. Ubwo se nabo i BURERA bazabibuka babashire ahabakwiriye().

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

KANGWAGE wamukurahe? Abakora ibyiza bajye babahemba kutwereka ko bari bagikenewe kdi bagize icyo bamarira abaturage naho abirirwaga batesha abaturage igihe nabo tuzabamenya kuko barahari kdi barazwi. Ubwo se nabo i BURERA bazabibuka babashire ahabakwiriye().

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

Urubyiruko nizo mbaraga z’igihugu,tugomba kwitabira kuba aba volontaire byongeye murwego rwo gufatanya na police yacu ho n’akarusho kuko turagira igihugu cyacu kutarangwamo ibyaha.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 5-03-2016  →  Musubize

Turashimira police yacu kubufatanye bwiza dufitanye, natwe dushigikiye iri huriro rya youth volonteers . nanjye ndifuza kuba umunyamuryngo.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 5-03-2016  →  Musubize

Kangwagye J tumushimire ibyo yakoze akiyobora akarere kandi nibi nabyo azabikore neza cyane

Justin yanditse ku itariki ya: 5-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka