CP Munyambo yasuye abapolisi b’u Rwanda bakorera Sudani y’epfo

Nyuma yo kugirwa umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo (D2), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yasuye abapolisi b’u Rwanda.

Uru ruzinduko yarukoze kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Werurwe aho yatangiye gusura imitwe ya Polisi ikomoka mu bihugu bitandukanye yoherejwe muri Sudani y’epfo mu rwego rwo kubungabunga no kugarura amahoro muri icyo gihugu, akaba yarahereye ku bapolisi b’u Rwanda (FPU) bakorera ahitwa Malakal.

CP Munyambo asura abapolisi b'u Rwanda muri Sudani
CP Munyambo asura abapolisi b’u Rwanda muri Sudani

CP Munyambo akaba yaraherekejwe na CP Girmay Gebrekidan, akaba ari n’umwe mubo bazakorana ba hafi (Police Chief of Staff), ndetse n’abandi bayoboziba Loni bakorera muri icyo gihugu.

Bakigera Malakal, bakiriwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, uyoboye Abapolisi b’u Rwanda (FPU) bakorera muri ako gace .

Uru ruzinduko rwa Commissioner Munyambo rukaba ruzakomereza mu yindi mitwe ya Polisi, rukaba rugamije kugenzura ubushobozi n’imikorere yabo, mu rwego rwo kureba niba bashobora guhangana n’ibibazo ibyo aribyo byose byavuka mu kazi kabo ko kubungabunga no kugarura amahoro muri Sudani y’epfo.

CP Munyambo yibukije abapolisi b’u Rwanda impamvu nyamukuru bari muri ubwo butumwa, anabasaba gukomeza kwita ku nshingano zabo, batitaye ku ngorane bashobora kujya bahura nazo hato na hato.

CP Munyambo yagize ati:” Ntibyoroshye kumara umwaka mu kazi gasaba ubwitange nk’aka, nta kiruhuko kandi muri kure y’imiryango yanyu. Ariko yaba u Rwanda, Loni na Sudani ‘y’epfo, ibafitemo icyizere kuko ibi byose mwaje mwarabyiteguye kandi mwabonye amahugurwa ahagije kugira ngo mushobore guhangana n’ibibazo ibyo aribyo byose, no guhesha isura nziza igihugu cyanyu n’umuryango w’abibumbye muri rusange”.

Nyuma yo kugezwaho ibyo Polisi y’u Rwanda (FPU) ikora n’ibyo yagezeho, CP Munyambo yagiye gusura aho bamwe mu bapolisi b’u Rwanda bashinze ibirindiro muri ako karere, aho bashinzwe kurinda abantu bagera ku 42 000 bakuwe mu byabo n’intambara , no gucunga umutekano w’ibiribwa n’ibikoresho by’ishuri byagenewe izo mpunzi.

Ubu Polisi y’u Rwanda ikaba ifite abapolisi bagera kuri 200 muri Sudani y’epfo.

Aha kandi CP Munyambo yiboneye ko hafi ibintu byose byasenyutse ibindi birangizwa mu bushyamirane buheruka bwavutse hagati y’ubwoko bw’aba Dinkas na Nuers batuye akarere ka Malakal

Nyuma yaho yagiranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri iyo nkambi aho yabakanguriye kugira ubufatanye, gukorera hamwe no gufatanya n’ingabo na Polisi bashinzwe kubarinda kugirango barusheho kugira umutekano usesuye.

Mu ijambo rye, komanda wa FPU y’u Rwanda, ACP Rutikanga yahamije imikoranire myiza ndetse n’ubufatanye burangwa hagati y’umutwe ayoboye n’izindi nzego zitandukanye bakorana umunsi ku wundi, anabasaba gukomereza muri uwo murongo.

CP Munyambo yakomereje kandi urugendo ahitwa Upper Nil, aho yahuye n’umuhuzabikorwa w’ako gace, Hazel De Wet.

Hazel yashimiye ubufatanye, ingufu no gukorera hamwe birangwa hagati y’imitwe tandukanye igize Polisi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera mu karere ka Malakal.

Komiseri Munyambo akaba yarashoje urugendo rwe ahura n’abakuriye ndetse na ba Ofisiye bakuru ba Polisi z’ibihugu bitandukanye bari mu butumwa bw’amahoro muri Malakal, maze abashimira akazi keza bakoze mu bihe bikomeye ako karere kanyuzemo.

Yarangije abizeza ko UNMISS izakomeza kubafasha mu bishoboka kugira ngo bashobore kurangiza neza inshingano zabo. Urugendo rwe akaba azarukomereza i Bentiu mu majyaruguru y’ icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

CP Bruce MUNYAMBO ndamuzi ni umuhanga yaduhaye isomo ko "Umutekano upimwa ku munzani nk’ibindi byose biremera". Isomo ryarangiye buri wese ashobora gupima umutekano ahariho hose kdi no mubihe bitandukanye. Abanya SUDANI muhumure Imana ibahaye inararibonye y’umunyarwanda.

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Dukomeje kumwifuriza akazi uyu mugabo wacu aho mu mahanga

Haruna yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka