Perezida Kagame asanga Afurika igomba guhindura imitekerereze ku bukungu

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abitabiriye inama Nyafurika yiga ku bukungu, guhindura imitekerereze y’abantu n’uburyo umutungo ukoreshwa.

Umukuru w’Igihugu mu ihuriro ryiswe "Africa Transformation Forum", yasobanuye ubunararibonye bw’Abanyarwanda mu rugendo rwo guharanira kwibeshaho bahereye kuri bike bafite, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Perezida Kagame yasabye abatuye Afurika guhindira imyumvire ku bukungu.
Perezida Kagame yasabye abatuye Afurika guhindira imyumvire ku bukungu.

Yagize ati “Abanyarwanda ni abaturage basanzwe ariko bafite amateka adasanzwe; twagombaga gutangirira ku byacu bike dufite, nta yandi mahitamo; kandi nta n’ubwo hakenewe kugira ibisubizo byose kugira ngo habeho gutangira urugendo rw’impinduka.”

Yakomeje avuga ko hari ibyifuzo ariko bigikeneye gufatirwa ingamba, harimo guhindura imitekerereze y’abaturage, ndetse n’uburyo umutungo utangwa ku bantu n’uburyo ukoreshwa.

Ati “Kuba inkunga y’amahanga igenda igabanuka ku bwanjye mbibonamo ibyiza kurusha ibibi, kuko hari aho ihabwa abantu ariko igakoreshwa nabi; ese niba itangwa ariko umubare w’abakene ukarushaho kwiyongera, iyo mfashanyo yaba imaze iki!"

Inama mpuzamahanga yigaga ku kuzamura umusaruro w’ubukungu bw’Afurika, yafashe umwanzuro ko ibihugu bigize uyu mugabane bigomba guhanahana ubunararibonye ku mikorere, guharanira kongera umusaruro, kuwutunganya no kuwugurishanya hagati y’abaturage bawutuye.

Ni mu rwego rwo kuziba icyuho cyo guhendwa n’ibikomoka hanze kandi ibyinshi ngo biza ari ibyakoreshejwe.

Imyenda yitwa "Caguwa", ni kimwe mu bicuruzwa byafashweho umwanzuro n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), ko igomba gucibwa hagatezwa imbere inganda zikora imyenda muri ibi bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ivyo nivyza can,afrika ikigenga vya nyavyo haba muri economie na politike.kuki imigambi kadafi wa libiya yagire akore;imigambi yatumye anahirwa akicwa;ataco ibabwira?ntimwayitoramwo icigwa mukayikorerako?

Habintwari Donatien yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

dukomeze dufatanye nk’abanyarwanda cg se abanyafrika maze duhanahane amakuru ku ihindagurika ry’ubukungu maze ntibukajye butugiraho ingaruka

Bibio yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

nukurwanda rwakomezagufatanya hamwe imikorerenyarwanda gusa tugaharanirakwitezimbere murakoze

mukgasana grac yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka