Canada: Abatuye Umujyi wa Edmonton bifatanyije n’Abanyarwanda bibuka Jenoside
Umuyobozi w’Umujyi wa Edmonton wo muri Canada, Don Iveson, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 22.
Mu butumwa yatanze mu gihe hasigaye imisi itageze ku kwezi ngo u Rwanda n’amahanga byibuke imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Iveson yavuze ko abatuye umujyi ayobora baterwa ishema no kuba hari abacitse ku icumu bahatuye kandi bakabafasha mu guteza imbere umujyi wabo.

Yavuze ko ariko n’ishyirahamwe bashinze “Memory Keepers Association”, ryiyemeje kudatuma amateka yaranze Jenoside yibagirana, anasaba Abanyarwanda gukira ibikomere bya Jenoside ariko batibagirwa.
Yagize ati “Mu kugaragaza ibibi by’iyi Jenoside, bibafasha no gukiza imitima ya benshi kandi mukanakomeza kubika igice cy’amateka yanyu ngo kitabacika. Ni ingenzi kuri twe kandi kwibuka ayo mahano kugira ngo tuyigireho kandi dutere imbere nk’umujyi ushyize hamwe.”

Si ubwa mbere abatuye uyu mujyi bifatanya n’Abanyarwanda kuko n’umwaka ushize bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 21 mu gihe cy’icyumweru byamaze.
Bateguye ibikorwa bitandukanye bijyanye n’icyumweru cyo kwibuka cyatangiye tariki 7 kikarangira 11 Mata 2015, kibera muri Kaminuza ya Alberta.

Edmonton ni umurwa mukuru w’Intara ya Alberta iherereye mu Burengerazuba bwa Canada, utuwe n’abaturage bakabakaba miliyoni 4,2.
Ohereza igitekerezo
|
turabashimiye kdi mugihe twitegura kunshuro ya22 ndasaba burie wese kwihangana kutarimo kwibagirwa.Imana izabidufashemo