Mu gikorwa cyateguwe na Imbuto Foundation cyo guhemba abana bitwaye neza mu bizamini bya leta mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe 2016, abitabiriye bibukijwe ko hakenewe ingufu za buri wese mu gushishikariza abana kudacikiriza amashuri.

Olivier Rwamukwaya, Umunyabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC, yatangaje ko leta ishyira ingufu mu kongera ibyumba by’amashuri ari yo mpamvu abana bose bakwiye kujya kwiga kandi bakaguma mu ishuri ntibacikirize.
Yagize ati “Twese hamwe dukwiye guharanira ko abana bose baba mu ishuri, abageze igihe bakajya kwiga, n’ubwo waba utari umubyeyi wabo ntubirebere, ahubwo ugakangura n’inzego zibifitiye ububasha, ukavuga uti hari aho nyuze hari abana batakagombye kuhaba.”
Rwamukwaya yakomeje avuga ko umwana wese kuva ku myaka 7-18 agomba kuba ari mu ishuri, atari ukugarukira mu mashuri abanza gusa.

Ati “Nituvuga umwana ntikumve ugejeje igihe cyo kujya mu ishuri gusa, ahubwo tumenye ngo abatangiye kwiga bagumye mu mashuri kandi bagomba kurangiza bakanakomeza.”
Niyisubiza Delphine, umwe mu bana bahawe ibihembo, yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye atangaza ko abana badakwiye guta ishuri ahubwo bakwiye kwiremamo ikizere bakiga bashyizeho umwete.
Ati “Bagomba kumva ko bashoboye, bakiremamo ikizere, bakavuga ngo ejo nkeneye kuzaba iki ngiki, bazagira icyo bageraho bitandukanye n’uko bagenda mu byo kwiyandarika, bikabatesha gaciro.”
Imbuto foundation uyu mwaka ikaba izahemba abagera kuri 312 baturutse mu turere dutandukanye, gusa umubare w’abana b’abakobwa batsindira mu cyiciro cya mbere ukaba ukiri hasi cyane, bashishikarizwa kwiga bashyizeho umwete bakareka ibibarangaza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
RWOSEBIBE ITEGEKO N’ABATRENGEJE IMYAKA 40 BASUBIREYONTIBYUMVIKANA UBURYO EXC PAUL WACU KAGAME YATANGA AMASHURI Y’UBUNTU ABANTU BAKANGA KWIGA NI UKUDINDIZA AMAJYAMBERE NO KWANGIZA EJO HAZAZA HACU HEZA
ARIKO HIFASHISHWE ABAVUGA RIKIJYANA N’ABANYAMADINI BIYTO BURI WESE IKIBAZO AKIGIRE ICYE KU BURYO HATANGIRA ABAKANGURAMBAGA BO GUSUBIRA MU ISHURI INTORE ZIKAJY IMBERE