Abakinnyi batanu b’Abanyarwanda bagiye kujya gukina muri Portugal
Itsinda ry’abakinnyi batanu b’abanyarwanda bakinaga mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, mu gihe kitarenze iminsi 15 bazerekeza mu gihuhu cya Portugal gukinira ikipe yaho yitwa Assiciacao Desportiva de Fornos de Algodres , ibarizwa mu cyiciro cya kane.
Abakinnyi barimo Umunyezamu Ntaribi Steven na Kayumba Soter bakinaga muri AS Kigali, Turatsinze Heritier na Muganza Issac bakinaga muri APR FC na Nsengayire Shadad bakinaga mu Isonga FC, barimo gushakirwa visa igomba kuboneka mu gihe kitarenze iminsi 15 bagahita bajya muri Portugal.

Abo bakinnyi bagiye kujya muri Portugal nyuma y’amasezerano ikipe Assiciacao Desportiva de Fornos de Algodres yagiranye n’Ishuri ry’umupira w’amaguru rya SEC riyoborwa na Augustin Munyandamutsa, ushinzwe abo bakinnyi, impande zombi zikaba zarumvikanye ko abo bakinnyi bazayikinira ikazava mu cyiciro cya kane ikagera nibura mu cyiciro cya kabiri.
Munyandamutsa yadutangarije ko abo bakinnyi nibagera muri Portugal bazajya bakina badahembwa kuko muri icyo cyiciro ngo badahemba, ahubwo ko bazitabwaho muri byose bazakenera, ndetse abari basanzwe biga bakazabikomereza muri Portugal bishyurirwa.

Munyandamutsa uzaherekeza abo bakinnyi, asanga ayo ari amahirwe akomeye muri abo bakinnyi biganjemo abari munsi y’imyaka 20, kuko bizatuma bamenyera gukina umupira wo ku mugabane w’Uburayi bityo mu minsi iri imbere bikazatuma babona amakipe akomeye hirya no hino ku isi.
Gutoranya abo bakinnyi byakozwe n’impuguke mu mupira zaturutse muri Portugal zifatanya n’izo mu Rwanda, bakaba baragenderaga ku buhanga bw’umukinnyi n’umwanya bakeneye ko azakinaho nagera muri Portugal
Ishuri ry’umupira w’amaguru SEC rikorera Kicukiro n’umuyobozi waryo Munyandamutsa, bakunze buri gihe gushakira abakinnyi b’abanyarwanda amakipe bakinamo i Burayi n’ubwo benshi mu bajya gukora igeragezwa ari nta musaruro bitanga.

Gusa kugeza ubu ishuri rya SEC ryohereje ku mugabane w’Uburayi myugariro Salomon Nirisarike urimo gukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Royal Antwerp mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.
Mu munsi yashije, abakinnyi barimo Bakabulindi Julius, Mushimiyimana Mouhamed, Songa Isaie, Jimmy Mbaraga n’abandi bagiye bajya mu mageragezwa ku mugabane w’Uburayi babifashijwemo na Academy ya SEC ariko kugeza ubu nta musauro ufatika wavuyemo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntakibazo ibyribyo byose biruta ishuri rya ferwafa kuko nokujya kugeragezwa bamenya discilpine nyishi zikenerwa mu mupira wa maguru,arko si twakwirengagiza ko Portugal ari igihugu cyateye imbere kuturusha kwigirayo bifite agaciro kurusha kwigira i acu mu Rwanda!!!