Ghana yateye intambwe ikomeye yo kujya mu gikombe cy’isi nyuma yo kunyangira Misiri ibitego 6-1

Ikipe y’igihugu ya Ghana, nyuma yo kunyangira Misiri ibitego 6-1, mu mukino ubanza w’amajonjora ya nyuma yo kujya mu gikombe cy’isi wabaye ku wa kabiri tariki 15/10/2013, amahirwe yayo yo kujya mu gikombe cy’isi muri Brazil 2914 yamaze kwiyongera cyane.

Ghana izakina umukino wo kwishyura ifite impamba iremereye, yitwaye neza mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Yara i Kumassi muri Ghana, aho Asamoah Gyan yatsinze ibitego bibiri, Majeed Waris, Sulley Muntari, na Christian Atsu batsinda igitego kuri buri wese.

Assamoah Gyan yafashije Ghana kunyagira Misiri atsinda ibitego bibiri.
Assamoah Gyan yafashije Ghana kunyagira Misiri atsinda ibitego bibiri.

Misiri kandi, muri uwo mukino wayigoye cyane, myugariro wayo Wael Gomaa yitsinze igitego, naho igitego cyayo cy’impozamarira gitsindwa na Mohamed Aboutrika kuri penaliti.

Nubwo hasigaye umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 19/11/2013, Ghana isa n’aho yamaze kwizera ko izatsinda nihakorwa igiteranyo cy’umusaruro uzava mu mikino yombi, igahita ijya mu gikombe cy’isi.

Ikipe y'igihugu ya Misiri iri mu bihe bibi muri iki gihe.
Ikipe y’igihugu ya Misiri iri mu bihe bibi muri iki gihe.

Indi kipe yitwaye neza mu mikino ibanza muri Afurika ni Cote d’Ivpire yatsinze Senegal ibitego 3-1, Burkina Faso yo yatsinze Algeria ibitego 3-2, Nigeria itsinda Ethiopia ibitego 2-1, naho Cameroun inganya an Tunisia ubusa ku busa.

Amakipe atanu azaba yitwaye neza nyuma y’imikino yo kwishyura niyo azahagararira Afurika mu gikombe cy’isi kizebera muri Brazil muri Kamena Umwaka utaha.

Espagne yatwaye igikombe cy'isi giheruka nayo yabonye itike yo kujya muri Brazil nta nkomyi.
Espagne yatwaye igikombe cy’isi giheruka nayo yabonye itike yo kujya muri Brazil nta nkomyi.

Ku mugabane w’Uburayi, nyuma y’imikino yo mu matsinda yarangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/10/2013, amakipe 16 yahise abona itike yo kujya mu gikombe cy’isi bidasubirwaho ni Ubudage, Ubwongereza, Ububiligi, Bosnie-Herzégovine, Espagne, Ubutaliyani, Ubuholandi, Uburusiya, n’Ubusuwisi.

Kuri uwo mugabane haracyari imyanya ine igomba guhatanirwa aho amakipe yabaye aya kabiri mu matsinda ariko akitwara neza kurusha ayandi agomba gutomborana hagati yayo agakina imikino ibiri, (matches de barrages), maze izitsinze zikazahita zijya mu gikombe cy’isi.

Wayne Rooney yafashije Abongereza kujya mu gikombe cy'isi ubwo batsindaga Pologne 2-0.
Wayne Rooney yafashije Abongereza kujya mu gikombe cy’isi ubwo batsindaga Pologne 2-0.

Amakipe azitabira iyo mikino ibiri nyuma ya tombola y’uko azahura izaba tariki ya 21/10/2013, ni Croatie, Suède, Roumanie, Islande, Portugal, Grèce, Ukraine na France.

Ku mugabae wa Asia amakipe yamaze kubona itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi ni Australie, Corée du Sud, Iran na Japon
Muri Amerika y’Amajyepfo ni Argentine, Brésil (izakira igikomb cy’isi) na Colombie, naho muri Amerika ya ruguru ibihugu byabonye iyo tike ni Costa Rica na Reta Zunze Ubumwe za Amerika.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka