Espoir BBC yongeye kwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe na rimwe
Ikipe ya Espoir Basketball Club yongeye guca agahigo ko kwegukana igikombe cya shampiyona yikurikiranya kandi idatsinzwe na rimwe, ikaba yakoze ayo mateka ubwo yatsindaga Rusizi BBC, amanota 83-37 mu mukino wa nyuma wa shampiyona wabereye i Rusizi ku cyumweru tariki 13/10/2013.
Espoir BBC yamenye ko izatwara igikombe cya shampiyona mu cyumweru cyashize ubwo yatsindaga United Generation Basketball (UGB), gusa umutoza wa Espoir Bahufite John ngo yashakaga kubanza gutsinda Rusizi kugirango asoze shampiyona neza kandi atsinze imikino yose nk’uko yabigenje mu mwaka ushize.
Mu mukino wa shampiyona wa nyuma Espoir yigaragarije cyane i Rusizi, aho abakinnyi bayo barimo Lionel Hakizimana watsinze amanota 17 wenyine, Mugabe Aristide na Karekezi Pascal bigaragaje cyane muri uwo mukino batsinda Rusizi biboroheye amanota 83-37.

Nubwo ikipe ya Rusizi kimwe na Kigali Basketball Club (KBC) zazaga hafi ya Espoir mu manota, imikino yahuje ayo makipe na Espoir yagaragaje ko iyo kipe iri ku rwego rwo hejuru cyane, dore ko iniganjemo abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu.
N’ubwo Espoir yari yaramaze kwizera gutwara igikombe na mbere yo gukina na Rusizi, andi makipe yari akirimo guhatanira imyanya ine ya mbere iyemerera kuzakina imikino ya Play off.
Kuri icyi cyumweru, nyuma yo gutsinda Cercle Sportif de Kigali (CSK) amanota 76-65, UGB yahise ifata umwanya wa kane uyemerera kuzakina Play off, nyuma ya Espoir iri ku mwanya wa mbere, KBC ya kabiri na Rusizi ya gatatu.

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona, Espoir igiye guhangana n’ayo makipe yayikurikiye mu mikino ya Play off, gusa naho iyo kipe irahabwa amahirwe yo kongera kwegukana igikombe nk’uko yabigenje umwaka ushize.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|