Nyirimana Fidèle na Bagirishya Jean de Dieu ‘Castar’ nibo bazatoza Rayon Sport Volleyball Club
Nyirimana Fidèle watozaga ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ya Volleyball na Bagirishya Jean de Dieu wari umwungirije, nibo bagizwe abatoza bashya b’ikipe nshya ya Volleyball ‘Rayon Sport Volleyball Club’ ikazanakina shampiyona itaha.
Nyirimana Fidèle yakunze guhakana amakuru yavugaga ko ariwe uzatoza ikipe ya Volleyball ya Rayon Sport, ariko nyuma yo guhesha Kaminuza y’u Rwanda igikombe cya shampiyona ku cyumweru tariki 13/10/2013, ubwo yari amaze gutsinda APR VC, yatubwiye ko ayo makuru ariyo, gusa ngo yabanje kwirinda kuyatangaza atararangiza shampiyona.

“Ayo makuru 100% niyo rwose, ninjye uzatoza ikipe ya Volleyball ya Rayon Sport nkazungirizwa na Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar). Nabajye kwirinda gutangaza ayo makuru kandi nari nkiri umutoza wa kaminuza y’u Rwanda.
Ntabwo byari kuba ari byiza kuri njye, ku bakoresha banjye ndetse no ku bakinnyi banjye muri rusange, cyane ko byari kubahungabanya kandi twarashakaga igikombe cya shampiyona”.
Nyirimana avuga ko ashaka kubaka ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club igakomera ku buryo nitangira shampiyona izaba iri mu ziharanira igikombe. Mu kubaka iyo kipe ye nshya, Nyirimana avuga ko azatwara abakinnyi hafi ya bose yatozaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

“Aba bakinnyi turi kumwe hano, hafi ya bose nzabajyana. Sinahita mvuga amazina yabo kuko benshi baracyari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sport Volleyball Club, ariko nzi ko byose bizagenda neza nkazabakinisha mu ikipe yanjye nshya”.
Nyirimana avuga ko abakinnyi bazakinira Rayon Sport Volleyball Club, ngo bazabaho neza kandi bahembwe neza nk’uko babyemerewe n’Umuyobozi mukuru wa Rayon Sport akaba n’Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah.
“Mayor Murenzi ni umuntu mwiza cyane, akunda imikino cyane. Yemeye ko abakinnyi bacu bose bazahembwa neza kugirango batange umusaruro ukenewe, ndetse n’abakinnyi bakiri batoya barimo kwiga, bo bazajya bishyurirwa amafaranga y’ishuri”.

Ikipe ya Rayo Sport Volleyball Club nitangira, ngo izajya ikorera imyitozo i Kigali ariko ngo barimo gushaka ibibuga byiza byo izajya ikiniraho i Nyanza mu minsi iri imbere, ndetse ngo hari n’umushinga wo kuzubakayo inzu y’imikino (Gymnase), izajya iberamo imikino itandukanye.
Rayon Sport Volleyball Club, ije isanga ikipe ya Rayon Sport Football Club, ndetse iyo kipe ikaba yarigeze no kugira ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore ariko yo irasenyuka.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|