Media Freedom Cup irahatanirwa n’Ikipe y’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abanyamkuru b’imikino mu Rwanda
Kuri iki cyumweru ikipe igizwe ahanini na bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’ u Rwanda iraza gukina umukino n’ikipe y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR FC), umukino ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki cyumeru guhera Saa Tatu za mu gitondo.
Igikombe cyiswe Media Freedom cup kiraza kuba gihatanirwa kuri iki cyumweru, hagati y’ikipe igizwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu (Vision 2020) ndetse n’ikipe y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda.

Uyu mukino wateguwe n’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda, uri mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, uba tariki ya 03 Gicurasi buri mwaka.
Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC), mu kiganiro yagiranye na KT Radio akaba yatangaje ko muri uyu mukino uri mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda, ndetse anatangaza ko bifashije itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda kubera ko imikino ari kimwe mu bihuza abantu cyane.
Mbungiramihigo yagize ati "uyu mukino twawuteguye mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda. ariko twatekereje kwifatanya n’abanyamakuru b’imikino kuko akenshi usanga imikino ari imwe mu bibanisha abantu"

Abanyamakuru 22 b’imikino bashobora kuzifashishwa kuri uyu mukino:
Abanyezamu:
Frodo Bacaro: Radio Huguka
Bernard Mukundente: Radio Huguka
Abakina inyuma:
Philbert Hagengimana: Igihe.com
Claude Hitman: Flash FM
Pacy Mazimpaka: Radio Ishingiro
Kayitankore Dieudone Dodos: Radio 1
Mutabazi Fils: Makuruki.com
Felix Niyonsenga: Sana Radio
Azakorishaka Jean Damascene (Isango Star)
Abakina hagati:
Habimana Sadi: Voice Of Africa
Kamasa Peter: The New Times
Niringiyimana Egide: (Sana Radio)
Jah d’eau Dukuze: Ruhagoyacu.com/Radio 10
Amos Matsiko: Amazing Grace Radio
Abbas Claude Twiringiyimana: Kigalisports.com
Jean Luc IMFURAYACU: Ruhagoyacu.com/Radio 10
Ba Rutahizamu:
Sammy Imanishimwe: Kigali Today
Augustin Bigirimana: Isango Star
Ephrem Kayiranga: Athantique Radio
Bonnie Mugabe: New Times/ Ferwafa
Athanase Bigirimana: Intsinzi
Nyabyenda: Igihe.com
Staff Technique:
Umutoza mukuru: Fuadi Uwihanganye (Radio 10)
Umutoza wungirije: Romalio AbdulDjabar (VOA)
Physical Trainer: Tony Kabanda (APRFC.rw)
Umutoza w’Abazamu: Bugingo Fidele (Imvaho)
Team Manager: Claude Mudenge (Flash FM)
Kit Manager: Nkusi Denis (Isango Star)
Team Doctor: Dr Nur (FERWAFA)

Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro ku isaha ya Saa tatu za mu gitondo aho ikipe izatwara igikombe Cyiswe Media Freedom Cup izahabwa igikombe ndetse n’abakinnyi b’amakipe yombi bagahabwa imidari y’ishimwe.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
hhh NKUSI Denis ak kt manager (kanyamayayu) go go go journalist team