Ibihugu bitandatu nibyo bigiye kwitabira amarushanwa ya 2015 African Continental Mountain Bike Championships ndetse bikaba byose byaramaze kugera mu Rwanda mu karere ka Musanze aho amarushanwa agiye kubera ku itariki ya 9-10 Gicurasi 2015.
Ibyo bihugu bigiye kwitabira aya marushanwa ni u Rwanda,Kenya,Afrikay’epfo,Namibia,Zimbabwe n’ibirwa bya Maurice
Ibindi bihugu byari byaremeje ko bizitabira aya marushanwa kugeza ubu ntibiratangaza gahunda yo kuza kandi umunsi bari bahawe wo kugaragaza itariki bazaziraho warenze.Bivuze ko ibyo bihugu bifatwa nk’ibitakitabiriye aya marushanwa.Ni ibihugu bitatu:Uganda,Lesotho na Cote d’Ivoire.
Amafoto agaragaza imyiteguro y’ikipe y’u Rwanda mu karere ka Musanze













Muri iri siganwa u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi barindwi aribo Aleluya Joseph (mu batarengeje 23), mu bakuru harimo Janvier Hadi, Gasore Hategeka,Abraham Ruhumuriza, Nathan Byukusenge , Joseph Biziyaremye na Samuel Mugisha (mu bakiri bato/Junior)
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza gutwara nigare nange ndarikunda nibakomereze aho ahubwo tubatere inkunga kuko nibo bashoboye indi mikinoyara tunaniye pe