U Rwanda rwazamutse ho umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA

U Rwanda rwazamutseho umwanya umwe mu mupira w’Amaguru ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) aho rwavuye ku mwanya wa 74 rujya ku wa 73.

Kuri uyu wa gatatu nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku isi ryashyize ahagaragara urutonde ngarukakwezi rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’Amaguru.

Kuri uru rutonde igihugu cy’Ubudage nicyo gikomeje kuyobora uru rutonde ku isi mu gihe igihugu cya Algeria nacyo gikomeje kwiharira umwanya wa mbere muri Afrika ndetse kikaza no ku mwanya wa 20 ku Isi.

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi

1 Ubudage
2 Argentina
3 Ububiligi
4 Colombia
5 Brazil
6 Ubuholandi
7 Portugal
8 Uruguay
9 Ubusuwisi
10 Espagne

Amavubi ahagaze ku mwanya wa 94 ku rutonde rwa FIFA,arahatana na Kenya ya 123
Amavubi ahagaze ku mwanya wa 94 ku rutonde rwa FIFA,arahatana na Kenya ya 123

Ibihugu 20 byo muri Afrika bya mbere ku rutonde rwa FIFA

20 Algeria
23 Côte d’Ivoire
26 Ghana
31 Tunisia
36 Senegal
37 Cap Vert
41 Guinea
45 Nigeria
48 Cameroon
49 Congo Brazzaville
51 Egypt
54 Congo DR
55 Gabon
56 Mali
59 South Africa
60 Zambia
61 Equatorial Guinea
66 Burkina Faso
71 Uganda
73 Rwanda

Ubudage nyuma yo gutwara igikombe cy'Isi ntiburongera kurekura umwanya wa mbere
Ubudage nyuma yo gutwara igikombe cy’Isi ntiburongera kurekura umwanya wa mbere

Uru rutonde ngarukawezi rukorwa na FIFA rukaba rukorwa harebwe uko amakipe yitwaye muri uko kwezi mu marushanwa yemewe na FIFA cyangwa se indi mikino ya Gicuti nayo yemewe na FIFA. Urutonde rw’ukwezi rutaha rukazasohoka taliki ya 04 Kamena 2015.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

congts my lvly country

kaza yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka