Umunyezamu Kwizera Olivier, ba myugariro Michel Rusheshangoga na Faustin Usengimana ndetse n’umukinnyi wo hagati Djihad Bizimana bamaze kwmemererwa kuzakina umukino wo kwishyura n’igihugu cya Somalia, nyuma y’aho ibyangombwa byabo bimaze gukosorwa.

Aba bakinnyi bakaba barakoze imyitozo n’abandi kuri uyu wa gatatu ndeste bakaba bari no muri 18 baza guhagarukana n’abandi berekeza Djibouti kuri uyu wa kane.
Abandi bakinnyi CAF yemeye ko bakina iyi mikino ya CAF U23 ni Ndatimana Robert na Buteera Andrew ariko umutoza McKinstry ntabwo yabitabaje mu gihe Yves Kimenyi na Rugwiro Herve basanze barengeje imyaka.
U Rwanda rugiye mu mukino wo kwishyura rufite impamba y’ibitego bibiri byatsinzwe na Yannick Mukunzi na Muhire Kevin mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

Abakinnyi 18 b’Amavubi U23 berekeza muri Djibouti :
Abanyezamu : Olivier Kwizera, Marcel Nzarora
Ba Myugariro : Abdul Rwatubyaye, Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Janvier Mutijima, Michel Rusheshangoga,
Abo Hagati : Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi, Kabanda Bonfils, Kevin Muhire, Yves Rubasha,
Ba Rutahizamu : Justin Mico, Dominique Savio Nshuti, Jean Marie Muvandimwe, Isaie Songa, Bertrand Iradukunda and Bienvenue Mugenzi

Ikipe y’uyu Rwanda irahaguruka yerekeza Djibouti kuri uyu wa Kane na Ethiopia Airways saa 02.00 bagera muri Djibouti kuwa gatanu saa 10.15 hanyuma bazagaruke kuwa kabiri mu gitondo.
Umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Somalia mu majonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 uzabera mu gihugu cya Djibouti kuri iki cyumweru, tariki ya 10/05/2015 kuri El-Hadj Hassan Gouled stadium.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|