Umukino wa APR Fc n’Isonga wimuwe, ukazakinwa n’igikombe giteretse
Umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiona wagombaga guhuza ikipe ya APR Fc n’Isonga Fc kuri uyu wa kane wamaze kwimurirwa kuri uyu wa gatanu ,ndetse n’ikipe ya APR Fc yabasha kunganya cyangwa gutsinda ikazahita ihabwa igikombe nyuma y’umukino
Kuri uyu wa gatanu kuri Stade Amahoro nibwo hazakinwa umukino ubanziriza uwa nyuma ngo Shampiona y’icyiciro cya mbere isozwe, umukino uzahuza APR Fc ndetse n’Isonga, umukino wari uteganijwe kuba kuri uyu wa kane ukabera kuri Stade Mumena.

Indi mikino izaba kuri uyu wa kane
Police Fc vs Rayon Sports (Kicukiro)
Mukura VS vs Etincelles FC (Muhanga )
Marines Fc vs Espoir Fc (Tam Tam)
Amagaju Fc vs Musanze FC (Nyamagabe)
AS Kigali vs Gicumbi Fc (Ferwafa)
Sunrise Fc vs SC Kiyovu (Rwamagana)

Kuri uyu mukino ikipe ya APR Fc ikaba isabwa kunganya cyangwa gutsinda igahita yegukana igikombe, gusa ariko ikaba ishobora no kwegukana iki gikombe mu gihe ikipe ya AS Kigali itabasha gustinda ikipe ya Gicumbi kuri uyu wa kane.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nanjyenitwwa Hafashimana Obed Ndumufana Wa APR FC
Ubwo ni uguhendahenda ngo abantu bazakunde baze ku kibuga?Dore ubwo wasanga no kwinjira ngo bizaba ari Ubuntu, kandi hagakorwa mobilization nyinshi ikangurira abantu kujya kureba! Ariko Ferwafa ntubona ko ibyawe bigoye? Nyamara mbere iyi komite ya ferwafa itarajyaho, abantu barazaga, ndetse n’ibiciro byo kwinjira byakubwe kabili, ariko stade ikuzura ndetse abandi bakajya hanze. None ubu barakangurira abantu kuza, bakabinjiriza Ubuntu, kandi n’ubundi hakaza bake. Dore ferwafa, ugize amahirwe season ya championat, y’uyu mwaka irarangiye, nta muterankunga ifite, namwe mufate akanya mugende mwibaze impamvu ibintu bigenda biba bibi mu gihe ibindi bice by’igihugu bitera imbere. Murebe niba nta ruhare rubi mubigiramo. Muri mandate yanyu ntabwo harimo guhangana n’abafana ba Rayons, ahubwo mushake uko ibintu byaba byiza kurushaho. Gusa mugira umutsi ukomeye, abantu umukuru w’igihugu agaya ntibegure ra? Akavuga ko atagishishikazwa n’umupira mubi mukina, mwe mukaruca mukarumira ukagirango ni abandi yavugaga simwe. muteye ubwoba.