Nyagatare FC yatsinze United Stars bigerekwa ku musifuzi
Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata, ku kibuga cya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, ikipe ya Nyagatare F.C yabashije kuhatsindira ikipe ya United Stars igitego kimwe ku busa, mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiona y’icyiciro cya 2.
Iki gitego cyabonetse mu gice cya 2 cy’umukino, kitsinzwe na myugariro w’ikipe ya United Stars nyuma yo kotswa igitutu na ba rutahizamu ba Nyagatare F.C.
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino,Munyeshema Gaspard umutoza wa United Stars yemeza ko yakinnye neza n’ubwo yatsinzwe, ahubwo gutsindwa abishyira ku misifurire we abona itagenze neza kuko ngo hari uburyo bwinshi ikipe ye yimwe.

Naho ku ruhande rw’ikipe ya Nyagatare, Umutoza wayo Aimable Sandro we yemeza ko ikipe izakomeza guhatana kandi yizeza abafana ko nibura batazabura mu makipe 4 azahatanira kujya mu cyiciro cya mbere.
Yagize ati"Tuzakora ibishoboka byose ku buryo tuzaza mu makipe ane ya mbere gusa ariko habonetse ubushobozi nakongeramo abakinnyi nibura 7 kugira ngo ikipe ikomere ariko byose bizajyana n’ubushobozi bw’ikipe."

Muri iri tsinda rya mbere,Kunganya ku ikipe ya La Jeunesse na Hope byatumye inganya na Nyagatare FC amanota 31 bose ,gusa La Jeunesse ikaza imbere kuko izigamye ibitego 21 mu gihe Nyagatare FC izigamye ibitego 14.
Uko imikino yagenze mu matsinda yose
Itsinda rya mbere , Umunsi wa 15
Kuwa Gatandatu
Aspor 1-1 Sec
Heroes 1-0 Gasabo
Hope 1-1 La Jeunesse
Vision JN 2 -1 Vision Fc
Ku Cyumweru
Giticy’inyoni 1-3 Pepiniere
Nyagatare 1-0 United Stars
Itsinda rya 2, Umunsi wa 14
Kuwa Gatandatu
Miroplast 1-1 Esperance
Golden Generation 1-0 Intare
Unity 3-0 Interforce
Rwamagana 0-0 AS Muhanga
Sorwathe 3-0 Kirehe
Ku Cyumweru
Akagera 0-2 Bugesera
SEBASAZA Gasana Emmanuel.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|