Kuri uyu wa gatatu ubwo hakinwaga imikino ibiri y’ibirarane,Ikipe ya Gicumbi fc na Sunrise zahagaritse umuvuduko w’amakipe akomeye mu Rwanda ariyo APR Fc na Rayon Sports.
Gicumbi ku munota wa nyuma yahagaritse ibyishimo bya APR Fc
Kuri Stade y’akarere Gicumbi,ikipe yaho ya Gicumbi Fc yabashije kuhanganiriza n’ikipe iyoboye urutonde rwa Shampiyona ariyo APR Fc, ikipe yari yanabanje kubona igitego ku munota wa Kane w’umukino gitsinzwe na Hegman Ngomirakiza.

Ku munota wa 89 w’umukino ubwo haburaga umunota umwe ngo umukino urangire,Kayigamba Jean Paul wagiye mu kibuga asimbuye,yishyuye igitego Gicumbi yari yatsinzwe mu gice cya mbere ndetse hanashyirwaho iminota itatu y’inyongera ariko umukino urinda urangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

Rayon Sports yongeye kunganya na Sunrise
Ikipe ya Rayon Sports yongeye kunganya n’ikipe ya Sunrise ubusa ku busa nyuma no mukino ubanza iyi kipe yanganyanyije na Sunrise 1-1, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye i Rwamagana tariki 30/11/2014.

Urutonde nyuma y’imikino y’ibirarane
1 APR FC 48
2 AS Kigali 44
3 Police FC 39
4 Rayon 34
5 Gicumbi 34
6 Kiyovu 32
7 Sunrise 31
8 Amagaju 30
9 Espoir 29
10 Marines 25
11 Mukura 25
12 Musanze 21
13 Etincelles 17
14 Isonga 14
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Rayon Sports, yadufashije rwose, igashaka abataka 2 b’abanyamahanga, ariko bamwe banyabo koko, niyo baba bahenze, abandi banyamahanga bagasezererwa. Rwose igihe baba bari kurwego rwo hejuru imishahara yabo ntiyabura. Abarayon twabahemba rwose. Ibi by’agatego kamwe kateye bigashira.
Njye mbona ntasha championa dufite! kuko b’abakinnyi basa nababa batazi ibyo barimo ubona nawe koko APR FC na RAYON SIPORT zongere gukosa kuriya oya nta rushanwa!