APR Fc irasabwa inota rimwe ku Isonga yamanutse ngo yegukane igikombe
Kuri uyu wa kane ku bibuga bitandukanye bya hano mu Rwanda haraba hakinirwa imikino ibanziriza umunsi wa nyuma wa Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’Amaguru, aho ikipe ya APR Fc ya mbere ku rutonde rw’agateganyo irasabwa inota rimwe kugira ngo yegukane igikombe cya Shampiona y’uyu mwaka
Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’Amaguru iragana ku musozo aho imikino ibiri kuri buri kipe ariyo isigaye ngo Shampiona y’uyu mwaka wa 2014/2015 irangire.
Ikipe ya APR Fc kugeza ubu ifite amanota 51 aho irusha ikipe ya AS Kigali iyikurikiye amanota 6, bivuze ko ikipe ya APR Fc iramutse inganyije n’Isonga yaba yegukanye bidasubirwaho iki gikombe, mu gihe kandi ikipe ya AS Kigali itabasha gustinda Gicumbi Fc nabyo byahita biha APR Fc igikombe cy’uyu mwaka.

Imikino y’umunsi wa 25 iteganijwe kuri uyu wa kane.
Police Fc vs Rayon Sports (Kicukiro)
Mukura VS vs Etincelles FC (Muhanga )
Marines Fc vs Espoir Fc (Tam Tam)
Amagaju Fc vs Musanze FC (Nyamagabe)
AS Kigali vs Gicumbi Fc (Ferwafa)
Sunrise Fc vs SC Kiyovu (Rwamagana)
APR Fc vs Isonga Fc (Mumena)

Uko urutonde ruhagaze kugeza ubu
1.APR FC 51
2.AS Kigali 45
3.Police FC 42
4.Rayon Sports 37
5.Sunrise 34
6.Gicumbi 34
7.Kiyovu 32
8.Amagaju 30
9.Espoir 30
10.Marines 28
11.Mukura 25
12.Musanze 24
13.Etincelles 17
14.Isonga 17

N’ubwo hasigaye gusa imikino ibiri kuri buri ikipe ngo Shampiona irangire, amakipe nka Etincelles n’Isonga azaba akina nta kidasanzwe aharanira, cyane ko yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe hatagize indi mpamvu idasanzwe yatuma aya makipe aguma mu cyiciro cya mbere.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|