Team Rwanda igeze kure imyiteguro y’irushanwa rya Mountain Bike 2015
Mu gihe u Rwanda rugiye kwakira bwa mbere Isiganwa ry’amagare rikinirwa mu misozi (2015 Africa Continental Mountain Bike Championships), Ikipe y’u Rwanda ikomeje imyiteguro ikomeye mu karere ka Musanze aho irushanwa rizabera.
iri rushanwa rizabera mu Karere ka Musanze guhera tariki ya 08 Gicurasi kugera tariki ya 10 Gicurasi 2015.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda
Mu bakuru
Biziyaremye Joseph
Byukusenge Nathan
Hadi Janvier
Hakuzimana
Hategeka Gasore
Ruhumuriza Abraham
Abatarengeje imyaka 23
Areruya Joseph
Uwizeye Jean Claude
Abakiri bato (Junior)
Mugisha Samuel


Usibye iri rushanwa kandi,Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryanateguye isiganwa ryiswe Race to Remember rikaba ari muri Gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, irushanwa rizava i Kigali ryerekeza i Rwamagana ku wa gatandatu tariki ya 02/05/2015
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Courage bavandi tubarinyuma
Ewana ndizerako muzitwara neza tubarinyuma
aba bana babanyarwanda nibakomerezaho muguhesha ihihugu cyacu ishema