Akanama gashya kazayobora amatora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Rwanda (FERWAFA) gatangaza ko katangiye kwakira amadosiye y’abashaka kuyobora iryo shyirahamwe.
Ndikumana Hamad Katauti na Hategekimana Bonaventure Gangi bazwi mu mateka y’umupira w’u Rwanda bitabye Imana muri iri joro.
Uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ni ishyiga ridashyigurwa mu baterankunga ba Tour du Rwanda, igenera iri rushanwa inkunga y’Amafaranga arenga miliyoni 50.
Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda 2017" kuri uyu wa kabiri ryari rigeze ku munsi wa gatatu, aho ryegukanywe n’Umusuwisi Simon Pellaud
Uyu ni umunsi wa gatatu wa Tour du Rwanda 2017, aho mu muhanda Nyanza Rubavu hakinwe agace kayo ka kabiri, gafite uburebure bwa Kilometero 180,. Uru rukaba ari narwo rugendo rurerure muri iri siganwa.
Umukinnyi Aleluya Joseph wegukanye isiganwa ryavaga i Kigali berekeza i Huye, ni umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque.
Ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda, Aleluya Joseph yegukanye agace ko kuva i Kigali bajya i Huye, ahita aza ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze kunganya na Ethiopia biyihesha amahirwe yo kwitabira irushanwa rya CHAN ku nshuro ya gatatu.
Mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye, Nsengimana Jean Bosco yegukanye umwanya wa mbere ahita yambara umupira w’umuhondo
Nyuma yo gutsindirwa n’Amavubi muri Ethiopia mu mukino ubanza, ikipe ya Ethiopia yasesekaye i Kigali ifite intego yo gutsinda Amavubi.
Umukino wa Triathlon mu Rwanda ugiye kurushaho kugira imbaraga kuko ugiye kugira abatoza babihuguriwe ku rwego mpuzamahanga.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ritangaza ko imyiteguro ya Tour du Rwanda 2017 yarangiye kuburyo ngo biteze isiganwa ry’amagare ryiza.
Mu gihe kuri iki cyumweru hatangira Tour du Rwanda izaba ikinwa ku nshuro ya cyenda, hari imwe mu mibare y’ingenzi abantu bagakwaiye kumenya mbere y’uko itangira
Murenzi Abdallah wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports yagaruwe muri Komite ya Rayon Sports nk’umujyanama wa Perezida w’iyi kipe
I Musanze mu kigo cy’umukino w’amagare ari na cyo cya mbere muri Afurika, harabarizwa umukobwa watangiye umwuga wo gukanisha amagare akoreshwa mu marushanwa y’amagare.
Amakipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda ari hafi gusoza imyitozo i Musanze, aho bose bafite icyizere cyo kwegukana Tour du Rwanda 2017
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bari bagiye muri Ethiopia ndetse bakanayitsindira iwayo bamaze kugera i Kigali aho bagiye gukomeza imyitozo
Ikipe y’u Rwanda ikoze akazi gakomeye aho itsinze Ethiopia ibitego 3-2 mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN izabera muri Maroc umwaka utaha
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Ethiopia kuri iki cyumweru baraza kuba bakina umukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAn izabera muri Ethiopia muri Mutarama 2018
Abavandimwe babiri bakomoka muri Kenya Changawi Mzai na Chufaa Changawa nibo begukanye irushanwa rya Tennis Rwanda open circuit ryaberaga i Kigali.
Ikipe ya Kiyovu Sports itsinze Gicumbi, ihita ijya ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona
Umutoza w’ikipe y’iguhugu Antoine Hey yaraye ahamagaye abakinnyi 18 bagomba kwerekeza muri Ethiopia kuri uyu wa Gatanu, gukina umukino wo gushaka itike ya CHAN.
Umutoza Antoine Hey arizeza ko Amavubi azasezerera Ethiopia n’ubwo atabonye umwanya wo gukina umukino wa gicuti wo kwitegura.
Johnattan McKinstry wahoze atoza Amavubi ari ku rutonde rw’abahatanira gusimbura Milutin Micho wasezeye ku gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda.
Tady Etekiama uzwi nka Daddy Birori wahoze akinira Amavubi, yatoranyijwe mu bakinnyi 30 bazavamo uwitwaye neza muri Afurika uyu mwaka
Mitsindo Yves w’imyaka 15 ukinira ikipe ya Sporting Charleroi, yamaze guhamagarwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi y’abatarengeje imyaka 15.
Ikipe yo muri Canada yitwa LowestRates.ca iri gukusanya inkunga zo gushyigikira umukino w’amagare mu Rwanda, by’umwihariko amakipe asanzwe adafite ubushobozi buhagije.
Imikino igera kuri itandatu ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yasubitswe kubera umukino w’Amavubi na Ethiopiya wamenyekanye bitunguranye.